Nyamasheke: Yababariwe n’uwo yibye nyuma yo kumufatira mu cyuho

Nsekanabo Athanase w’imyaka 20 y’amavuko utuye mu karere ka Nyamasheke, wari wibye Stabilisateur mu kabari yaje kubabarirwa na nyir’ukwibwa, nyuma yo kuyimufatana. Nyirakabari yatangaje ko ari ukugira ngo amuhe isomo ryo gukoresha amaboko ye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 22/02/2013, nibwo Nsekanabo utuye mu mudugudu wa Buhembe, akagari ka Ngoma mu murenge wa Bushekeri, yibye iyo stabilisateur ubwo yinjiraga mu kabari ashaka kugura umugati agahita ayibona, nk’uko yabyitangarije.

Uyu musore usanzwe ari impfubyi atangaza ko yagezemo asanga nta muntu urimo, arasohoka ariko ageze hanze umutima uramwangira yumva ashatse gusubiramo guterura iyo stabilisateur.

Nsekanabo yari afite isoni z'ukuntu yibye Stabilisateur.
Nsekanabo yari afite isoni z’ukuntu yibye Stabilisateur.

Nsekanabo uvuga ko ari imyuka mibi y’amadayimoni yabimuteye, yahise yinjira atarerura aka kuba ubundi gasanzwe gakoreshwa mu kuringaniza umuriro w’amashanyarazi no kurinda impanuka ku bikoresho bigacometseho.

Ubwo yari amaze kugapfunyika ni bwo abakozi b’ako kabari bahise bamufata, cyakora na we ntiyabaruhije, nk’uko abivuga ahubwo ngo yahise yicara abasaba imbabazi. Ibyo byose Nsekanabo Athanase avuga ko yabitewe n’inzara.

Venuste Majyambere ufite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu karere ka Nyamasheke, akaba ari na we nyir’akabari “LA VERDURE” uyu musore yari yibyemo Stabilisateur, amaze kumva uburyo uyu musore yemera amakosa yakoze kandi akayasabira imbabazi imbere y’abantu bari bamushungereye yemeye kumuha imbabazi.

Yatangaje ko yamuhaye imbabazi kugira ngo bimubere isomo ry’uko adakwiriye kwandagazwa mu rundi rubyiruko yibye, ahubwo ko akwiriye gukoresha amaboko ye kugira ngo atere imbere.

Uyu musore wafashwe yibye atangaza ko bwari ubwa mbere akora ayo mahano kandi ngo ashingiye ku kimwaro yagize abona abantu bamushungereye, yarahiye kuzongera kwiba, ahubwo ko agiye gukoresha amaboko ye.

Uyu musore w’imfubyi ku babyeyi bombi yibana mu kagari ka Ngoma mu murenge wa Bushekeri. Ubusanzwe akunda gukora akazi ko gufasha mu gusoroma icyayi, nk’uko abitangaza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu se iyi nkuru irigisha iki? Izamarira iki se uyu mwana wari wibye kubera inzara? Iramutabariza se? Izo mbabazi nyirakabari yatanze se murumva ari igitangaza mubwiye abanyarwanda? N’ abishe twarababariye nkwaswe stabilisateur? S’ il vous plait mushyiremo ubwenge mu nkuru mwandika murebe ko ifite isomo cg sens. Wagira ngo muba mwabuze inkuru.

Claudine yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

Abadayimoni bararengana!Imitima yacu ubwayo niyo badayimoni.

Mandevu yanditse ku itariki ya: 24-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka