Nyamasheke: Uwitonze yitabye Imana aguye mu mukingo

Uwitonze François wo mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Nyarusange mu murenge wa Kirimbi ho mu karere ka Nyamasheke yitabye Imana tariki 27/04/2012 nyuma yo kugwa mu mukingo ahagana mu masaha ya saa moya (19h00) z’umugoroba.

Uwitonze wari ufite imyaka 77 y’amavuko yari yasinze cyane ku buryo bishoboka ko yaba ariyo mpamvu yaguye muri uwo mukingo; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi Bizuru Isaac yabitangaje.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka