Nyamasheke: Umwana yishwe n’inkuba hanatoragurwa grenade ebyiri mu murima w’umuturage

Umwana w’umuhugu uri mu kigero cy’imyaka 14 witwa Niyirema Etienne yitabye Imana tariki 19/11/2013 akubiswe n’inkuba ubwo yari yugamye munsi y’igiti mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke.

Mukamusabyimana Marie Jeanne ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mahembe yabwiye Kigali Today ko uwo mwana w’umuhungu yakubiswe n’inkuba ubwo yari yagiye kurinda inyamaswa kugira ngo zitona imyaka. Ngo yari hamwe n’abandi bana ariko bo ntacyo babaye.

Igice uwo mwana yari atuyemo cyegereye ishyamba rya Nyungwe hakunze kuba udusimba twona imyaka, by’umwihariko nk’ibyitwa “Inkotwa n’Inkende”, ari na ho imvura yabasanze bakajya kuyugama munsi y’igiti maze inkuba ikabakubita.

Mu cyumweru gishize tariki 11/11/2013) na bwo inkuba yahitanye undi mwana w’umukobwa w’imyaka 8 wo mu murenge wa Kilimbi wo muri aka karere ka Nyamasheke.

Muri uyu mwaka wa 2013-2014, akarere ka Nyamasheke gafite umuhigo wo kurwanya ibiza by’inkuba by’umwihariko hashyirwa imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi.

Bigaragara ko muri aka karere ndetse n’ibice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba hakenewe ubukangurambaga bwimbitse kandi butangwa n’ababifitiye ubumenyi bujyanye n’uko abaturage bakwirinda inkuba umwe ku wundi kugira ngo hagabanuke impfu ziri ku rwego rwo hejuru ziterwa n’inkuba.

Hatoraguwe gerenade ebyiri mu murima w’umuturage

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kandi mu murenge wa Ruharambuga hatoraguwe ibisasu bibiri bya Grenade zo mu bwoko bwa TOTAS zishaje ziri mu murima w’umuturage.

Izi Grenade ngo zataruwe mu gishyitsi kiri mu murima w’umuturage, zikaba zabonetse ubwo umuturage yari mu bikorwa by’ubuhinzi maze agahita abibwira inzego za polisi zikorera muri aka karere, ari na zo zahise zijyana izo Grenade kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga.

Uyu muturage ngo yabonye izo Grenade zipfunyitse mu ishashi kandi ngo nyuma yo kuzitarura, byagaragaye ko zari zishaje cyane, nk’uko amakuru twamenye abivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga, Ndindayino Jean Claude ashimira intambwe abaturage bamaze gutera aho babona ibintu nk’ibyo batazi bakabimenyesha inzego z’umutekano ariko agashishikariza n’abandi baturage baba bazi ahari ibikoresho bya gisirikare bitandukanye kubishyikiriza inzego z;umutekano kuko ubitanze adahanwa.

Mu kwezi gushize k’Ukwakira 2013, indi Grenade yataruwe mu kagari ka Wimana muri uyu murenge wa Ruharambuga ibonetse mu rugo rw’umugabo wigeze kuba Local Defense ariko ngo akaba yari yaracitse ubwo yumvaga hatangiye guhwihwiswa amakuru y’uko ayitunze.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabasuhuje,mbashimira uburyo mudukusanyiriza inkuru. Ababyeyi bagomba kujya basobanurira abana babo ko kugama munsi y’igiti byabaviramo urupfu mbere y’igihe.

SHYAKA Paul yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka