Nyamasheke: Umusore yatemye se n’umukuru w’umudugudu

Shumbusho Pierre uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu mudugudu wa Mabunga, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, tariki 17/05/2012, yatemye se umubyara witwa Shumbusho Ezechias ufite imyaka 50 bapfa kwanika imyumbati hejuru y’inzu.

Ezechias yari yarabujije Pierre kwanika imyumbati hejuru y’inzu aho kubireka ahitamo gukura indi myinshi arayihanika. Se w’uwo musore yaraje afata urwego ngo ajye kuyimanura maze umusore yibyariye amutema akaguru arimo kurira ku rwego; nk’uko mukase witwa Mukasine Alphonsine abivuga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 18/05/2012 polisi yaje gufata Shumbusho Pierre aratoroka, nyuma agarutse yinjiye mu nzu umukuru w’umudugudu ashaka kumukingirana ngo bamufate umusore agahita akubita umuhoro amutema intoki.

Uku gutemana gufite inkomoko ku makimbirane uyu muryango usanganywe kuko hasanzwe hari kutumvikana hagati y’abana n’ababyeyi.

Shumbusho Ezechias afite umugore wa gatatu bashakanye bahuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Bamaze kubyarana abana 5 biyongera kuri 6 yabyaranye n’abagore ba mbere batakiriho.

Shumbusho Pierre yazanye umugore we bakaba babana mu nzu imwe na se na mukase ndetse n’abana batoya batarashaka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka