Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 95 yahiriye mu nzu arakongoka
Nyiranyenzi Aderiana w’imyaka 95 wari utuye mu mudugudu wa Rushoka , akagari ka Kibingo mu murenge wa Gihombo yahiriye mu nzu arashya arakongoka ubwo yari arimo kota umuriro mu nzu ye mu joro rya tariki ya 22 Nzeri 2014.
Nk’uko bitangazwa n’ababashije kuhagera batabaye ngo uyu mukecuru Nyiranyenzi yari acanye hafi y’aho yararaga ari kota umuriro, nk’uko byemezwa n’abaturanyi , biza kurangira inzu yose ihiye n’umukecuru yahiye wese.
Abaturanyi bakeka ko matora yari aryamyeho yaba ariyo yabaye nyirabayazana bigakongeza inzu yose ndetse nawe agahiramo.
Abaturanyi bavuga ko umukobwa we bari baturanye inzu ku yindi, yavugije induru abonye umuriro ubaye mwinshi abaturanyi bagatabara umuriro ukabarusha ingufu kugeza inzu ihiye yose n’ibyari biyirimo byose.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Nshimiyimana Jean Damascene yemeza aya makuru akavuga ko basanze nyakwigendera yahiye agakongoka wese wese, agahita ashyingurwa.
Agira ati “twasanze inzu yahiye ndetse n’ibyari biyirimo byose byakongotse uwo mukecuru nawe yari yakongotse neza neza ndetse n’inzu y’umukobwa we babanaga nayo yahiye, gusa abari bayirimo bo ntacyo bigeze baba”.
Nshimiyimana avuga ko uwo mukecuru yibanaga mu nzu ibangikanye n’iyabagamo umukobwa we n’umuryango w’uwo mukobwa.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UMURYANGO WA MUKECURU UGIRE KWIHANGA NABANDI BAKECURU BIRINDE KURYA BCANA AHO BARARA.