Nyamasheke: Umugore wataye uruhinja mu murenge wa Shangi yatawe muri yombi

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyamasheke zifatanyije n’abaturage bamaze guta muri yombi umugore witwa Mukatuyizere Costasie w’imyaka 25 y’amavuko ukekwaho ko ari we wataye uruhinja rwatoraguwe ari umurambo mu mudugudu wa Busasamana, mu kagari ka Shangi mu murenge wa Shangi wo mu karere ka Nyamasheke, tariki 11/02/2013.

Amakuru twabashije kumenya ni uko Mukatuyizere Costasie wo mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Karusimbi mu murenge wa Bushenge wo mu karere ka Nyamasheke yabyaye umwana utagejeje igihe w’amezi arindwi, ku Bitaro bya Gihundwe biri mu karere ka Rusizi, ku wa gatanu, tariki 8/02/2013 i saa yine z’ijoro.

Ku munsi wakurikiyeho, tariki 09/02/2013 ni bwo umwana wa Mukatuyizere yitabye Imana.

Ibitaro bya Gihundwe byasezereye Mukatuyizere tariki 10/02/2013 ariko Mukatuyizere yanga gutaha kuko yavugaga ko bwije arongera ararayo kugira ngo atahe bukeye.

Amakuru dufite avuga ko mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki 11/02/2013 Mukatuyizere yabanje kwanga gutwara umurambo w’uruhinja rwe ashaka ko usigara ku Bitaro bya Gihundwe ariko biza kurangira ibitaro bimwemeje ko agomba gutahana umurambo w’uruhinja rwe akajya kuwushyingura.

Kuri uwo munsi ni bwo yatahaga aho kugira ngo ajye gushyingura umurambo w’uruhinja rwe ajya kuruta mu mudugudu wa Busasamana wo mu kagari ka Shangi mu murenge wa Shangi, aho waje gutoragurwa ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uyu mudugudu yatayemo uruhinja uhana imbibi n’uwo atuyemo wa Gasharu mu kagari ka Karusimbi mu murenge wa Bushenge.

Mukatuyizere yaje gutabwa muri yombi n’abaturage ku wa gatatu, tariki 13/02/2013 ubwo yari ku isoko rya Bushenge, nko muri metero 70 zo ku kimoteri yatayemo uruhinja rwe.

Abaturage bamukekaga ko yari atwite babonye atagifite inda kandi bazi inkuru y’urwo ruhinja baba bamutaye muri yombi, bamuraza ku kagari ka Shangi, bucya bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano, ahita afungirwa kuri Station ya Police ya Ruharambuga.

Amakuru aturuka mu babyeyi be ni uko Mukatuyizere yageragezaga guhisha iyo nda ku buryo yarinze ajya kubyara iwabo batarabimenya.

Nyuma y’uko atawe muri yombi kandi ababyeyi be basanze igitenge yari yapfunyitsemo umurambo cyari icyo muri urwo rugo. Impamvu ikekwa ko yahishaga iyo nda ni uko yari yarayitwaye mu buryo butemewe (n’umuco), mu buryo bakunze kwita “ikinyendaro”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendant Urbain Mwiseneza yabwiye Kigali Today ko Mukatuyizere Costasie akurikiranyweho icyaha gihanwa n’ingingo y’180 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko : “guhisha cyangwa gutaburura umurambo w’umuntu, kuwuca umwanya w’umubiri cyangwa kuwushinyagurira”.

Iyi ngingo iteganya ko uwahamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7.

Supt. Urbain Mwiseneza avuga ko umuntu ari uwo ari we wese agomba gubahwa agaciro igihe cyose ndetse no mu gihe apfuye, umurambo we ukaba ugomba gushyingurwa mu cyubahiro bigendanye n’umuco w’abantu.

Supt. Urbain Mwiseneza atanga ubutumwa bw’uko abantu batwara inda baba bakwiriye kugira ubutwari bwo kurera abana kuko umwana baba batwite aba akwiriye uburenganzira bwo kubaho, kandi na bo bakabikora birinda ingorane zababaho mu gihe baba bagerageje gukora ibyo byaha byo kwihekura cyangwa by’iteshagaciro.

Supt. Mwiseneza akomeza agira inama urubyiruko ko rukwiriye kwirinda gutwara inda “zo mu kajagari” kandi ziba zitateganyijwe kuko akenshi ari byo bikurura ibishuko kuri bamwe byo guhisha no gukuramo inda ku bamaze kuzitwara.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka