Nyamasheke: Umugabo yiyahuje umugozi nyuma yo kurwana n’umugore
Gaparata Nzabagwira Elias w’imyaka 41 y’amavuko wo mu mudugudu wa Katabaro, akagari ka Cyimpindu mu murenge wa Kilimbi wo mu karere ka Nyamasheke yiyahuje umugozi mu ijoro rishyira tariki 09/08/2013 nyuma y’uko yari amaze kurwana n’umugore we.
Amakuru aturuka mu murenge wa Kilimbi avuga nyuma y’uko uwo mugabo yari amaze kugirana amakimbirane n’umugore we, abo mu rugo rwe baje kumusanga yimanitse mu mugozi yapfuye muri iryo joro bahita batabaza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kilimbi, Bizuru Isaac, asaba abaturage ko bakwiriye kwirinda amakimbirane mu miryango kandi ko nubwo byabaho bakwiyambaza abaturanyi n’ubuyobozi bukabafasha aho kugira ngo umuntu afate icyemezo kigayitse cyo kwiyahura.
Birakekwa ko ayo makimbirane yaba ari yo yabaye intandaro yo kwiyahura k’uyu mugabo. Uyu mugabo wiyahuye yasize umugore n’abana babiri bari barabyaranye.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NDUMVA YARARAMBIWE ISI UBWO SE TUBIVUGE GUTE AHA NAKUMIRIRO KABISA