Nyamasheke: Umugabo yakubise umugore amuvuna ukuboko bapfa amafaranga 8000

Tuyisenge Theoneste w’imyaka 38 y’amavuko wo mu dugudu wa Mujabagiro, akagari ka Ninzi, umurenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke, yakubise unugore we Nyirambarushimana Beatrice w’imyaka 47 amuvuna ukuboko bapfuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 8, uyu mugabo yashakaga ko banywera inzoga.

Aya makimbirane yabaye ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 11/01/2014, ubwo uyu mugabo yakaga umugore we amafaranga ibihumbi 8 atari ayabo kugira ngo bayanywere inzoga ariko umugore akabyanga.

Umugabo ngo yahise afatwa n’uburakari maze afata umwase wo gutekesha awukubita umugore we ku kuboko kw’imoso kwahise kuvunika igufwa.

Umugore yahise ataka cyane maze abaturage bahita bata uwo mugabo muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Poste ya Polisi ya Kagano naho umugore ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke na cyo cyahise kimwohereza ku Bitaro bya Kibogora kuko imvune yari ikomeye.

Amakuru twabashije kumenya ni uko muri ayo masaha basagariranyeho, bombi bari bavuye mu kabari ku buryo ayo makimbirane yaba yatewe n’ubusinzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerone yemereye Kigali Today ko ayo makuru ari impamo kandi atanga ubutumwa ku baturage bo mu murenge ayobora bw’uko bakwiriye kwirinda amakimbirane ndetse n’ubusinzi kuko ari bwo bwabaye intandaro y’urwo rugomo.

Uyu muyobozi kandi yongera kwibutsa abaturage ko bakwiriye kwirinda gusesagura umutungo bawujyana mu kabari, dore ko baba bafite byinshi bagomba gukemura kandi ubushobozi bwabo bigaragara ko budahagije kuri byo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka