Nyamasheke: Umugabo bamusanze iwe mu nzu yimanitse

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2014, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 34 wari utuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, yasanzwe mu nzu yimanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.

Nk’uko byagaragaraga nyakwigendera yisunze igitanda cyo mu cyumba abana bararamo, ashyira umugozi mu gisenge cy’inzu niko kwinagamo, umugozi uramuniga kugeza ashizemo umwuka.

Umugore wa Nyakwigendera, Uwizera Christine avuga ko umugabo we yari yasigaye mu rugo kuko amaze igihe arwaye uburwayi bwo mu mutwe we ajya mu murima, nibwo umwana we yaje kumusanga mu murima amubwira ko yabonye se yimanitse mu mugozi, undi abwira umwe mu baturanyi be kumuherekeza ahageze asanga yashizemo umwuka.

Agira ati “yari yararwaye uburwayi bwo mu mutwe ajya kwivuza mu bitaro bya Kibogora akaba yari agifata imiti, uyu munsi umwana muto yamubonye yimanitse ajya kubwira musaza we ko abonye se mu mugozi, nibwo baje barareba nanjye baza kumbwira. Nta kibazo twagiranaga cyangwa cyagaragaza ko yakora ibyo yakoze”.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko yari umugabo ubana neza n’abandi kandi w’inyangamugayo, gusa akaba yaraje kurwara mu mutwe byatumye umuryango warajyaga kumuvana mu muhanda yagiye gutangira imodoka.

Nsengiyumva Jean Paul agira ati “yari inshuti yanjye kandi duturanye nta kibazo na kimwe yagiranaga n’abo baturanye ndetse n’abo muryango we, yafataga imiti tubona ari gukira”.

Abandi bavuga ko ashobora kuba yarananiwe kwakira ko yahoze ari umukire ubukungu bwe bukaba bwari barakendereye, ngo bishoboka ko byaba ari na byo byari byaramuteye uburwayi bwo mu mutwe.

Nyakwigendera asize umugore n’abana babiri, umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Bushenge ngo usuzumwe mu gihe polisi igikora iperereza ku mpamvu zateye urupfu rwa Nyakwigendera.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

abo bagabo mubashakishe?

Safari yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka