Nyamasheke: Polisi yaganiriye n’abaturage ku ngamba zo gukumira ibyaha

Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke yatangiye ibiganiro n’abaturage bigamije gukumira ibyaha kugira ngo babashe kubungabunga umutekano uko bikwiye.

Ibi biganiro byatangiriye tariki 12-13/02/2014, mu mirenge itandatu ihuriye muri Station ya Polisi ya Ruharambuga ariko ngo bizagezwa no mu yindi mirenge yose, nk’uko Polisi yo muri aka karere ibigaragaza.

Ibi biganiro byibanze ku kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kutangiza ibimenyetso by’ahabereye icyaha, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’irishingiye ku gitsina, kurwanya icuruzwa ry’abantu ndetse n’ishimutwa ry’abana.

Umuyobozi wa Station ya Polisi ya Ruharambuga, CIP Adrien Rutagengwa atanga ibiganiro ku gukumira ibyaha.
Umuyobozi wa Station ya Polisi ya Ruharambuga, CIP Adrien Rutagengwa atanga ibiganiro ku gukumira ibyaha.

Ibi biganiro byatanzwe n’Umuyobozi wa Station ya Polisi ya Ruharambuga, CIP Adrien Rutagengwa yunganiwe na AIP Deo Mutabaruka ndetse AIP Emmanuel Mudaheranwa, byatanzwe mu matsinda abiri harimo ibyahawe urubyiruko rw’abanyeshuri basaga 600 bo mu ishuri ryisumbuye rya EAV Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga ndetse n’abarezi babo ku itariki ya 12/02/2014.

Ikindi cyiciro cy’abahawe ibi biganiro ni icy’abagize Komite z’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano (Community Policing Committees), abashinzwe umutekano w’ibanze (Local Defense Forces), Intore ziri ku rugerero, Inkeragutabara ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu mirenge itandatu ihurira kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga, ari yo Ruharambuga, Karengera, Bushekeri, Shangi, Bushenge, na Nyabitekeri.

Abari muri ibi biganiro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye kandi bakishimira ibisubizo bahawe ndetse bafatira ingamba hamwe z’uko ibi biganiro bagiye kubigira ibyabo, bityo bagashyira imbaraga mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru igihe aho byagaragaye.

Abahugurwa bari benshi mu biganiro bya Polisi yo mu karere ka Nyamasheke.
Abahugurwa bari benshi mu biganiro bya Polisi yo mu karere ka Nyamasheke.

Polisi yo mu karere ka Nyamasheke igaragaza ko ifite gahunda yo kurwanya ibyaha no kubigabanura mu buryo bufatika binyuze mu guhugura abaturage b’aka karere ku buryo bashobora kugira uruhare ubwabo mu gukumira ibyaha ndetse no gutanga amakuru ku gihe, kandi bakizera ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano buzagira impinduka nziza byanze bikunze.

Nyuma y’ibi biganiro kandi, ngo Polisi yo muri aka karere ka Nyamasheke izakora isuzuma kugira ngo irebe icyo ibi biganiro byamaze mu rwego rwo gufasha abaturage kwirindira umutekano ubwabo bafatanyije n’inzego z’umutekano nyirizina.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka