Nyamasheke: Kwizera yivuganye mugenzi we bapfa umukobwa

Ku mugoroba wa tariki 10/12/2011, umusore witwa Kwizera Bernard w’imyaka 22 afatanije na bagenzi be babiri, Nteziryayo Callixte na Rugira Jonathan bivuganye Nsabimana JMV bamuziza ko yari ari kumwe n’umukobwa yita inshuti ye.

Ubwo twabasangaga aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi, umukobwa Niyigaba Irene, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, yadutangarije ko ubusanzwe yigeze kuba inshuti ya Kwizera ariko akaza kumwanga Kwizera ntabyakire. Yavuze ko Kwizera yamubwiye ngo undi wese bazakundana azamwica.
Nyuma rero nibwo yaje gukundana na Nsabimana JMV waje kuhasiga ubuzima.

Niyigaba yakomeje avuga ko we na Nsabimana bari batembereye hanyuma bakaza kujyana mu bukwe. Mu masaha ya saa moya batashye nibwo ngo babonywe na Kwizera ndetse na bagenzi be hanyuma batera amahane bararwana hanyuma Kwizera amukubita igiti yari akuye ku gateme kari hafi aho.

Kwizera yatangaje ko batari babateze ahubwo ngo bahoze bakinira aho we na bagenzi be kandi avuga ko umukobwa atatse bahise biruka batazi ko Nsabimana yapfuye.

Nteziryayo ku giti cye avuga ko ntacyo yigeze akora kuri Nsabimana gusa ngo yemera ubufatanyacyaha kuko atatabaje abandi kandi bararwaniye ahantu hari ingo.

Nsabimana JMV yakoraga mu karere ka Karongi muri TUBURA akaba yari yaje aho iwabo. Kwizera we ngo yigeze gufatisha undi muntu amashanyarazi avuga ko yamwibye naho Rugira Jonathan watorotse akaba yari afunguwe vuba azira ubujura.

Uretse Rugira Jonathan wahise atoroka batarabasha kubona, abandi hamwe n’uwo mukobwa bapfaga ufite imyaka 21 bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buri wese afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka. Uriya musore rero ni umusazi agomba guhanwa akabona mucukizi, kuko buriya JMV aharenganiye azira gukunda.Kandi uriya mukobwa na we nta kosa afite, arenganurwe dore yabuze n’umukunzi we!

DENYS BASILE yanditse ku itariki ya: 12-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka