Nyamasheke: Inkuba zahitanye ubuzima bw’umuntu, zica n’inka

Inkuba zaraye zikubise mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 28/01/2013 mu karere ka Nyamasheke zahitanye ubuzima bw’umuntu, zica inka ndetse n’ibikorwa bitandukanye birangirika.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere, imvura yatangiye kujojoba mu karere ka Nyamasheke ndetse uko yari ikubye bikaba byagaragaraga ko iteye ubwoba.

Cyakora ntabwo imvura ubwayo yabaye nyinshi nk’uko igicu cyagaragaraga ahubwo inkuba zakubise zisukiranya ku buryo budasanzwe.

Izi nkuba zakubise umwanya munini kandi zisukiranya ku buryo abantu benshi bari bakutse umutima.

Iyi nzu yo mu kagari ka Mubumbano yasakambuwe n'umuyaga. Amabati yari ayisakaye yegetsemo naho imishoro irambitse hasi.
Iyi nzu yo mu kagari ka Mubumbano yasakambuwe n’umuyaga. Amabati yari ayisakaye yegetsemo naho imishoro irambitse hasi.

Amakuru twamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/01/2013 ni uko iyi nkubiri y’inkuba yaje guhitana ubuzima bw’umuntu umwe ndetse ikica n’inka mu murenge wa Kagano kandi amazu agera kuri ane akaba yasenywe n’umuyaga.

Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba gakunze kwibasirwa n’ibiza by’inkuba, akenshi zikubita zigahitana ubuzima bw’abantu.

Nubwo gahunda yo kwirinda ibiza ishobora kuba rusange, abaturage basanga aka karere kagenerwa umwihariko wo kwirinda ibiza, by’umwihariko inkuba.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka