Nyamasheke: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka ubwo yari igeze mu kagari ka Buvungira murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke. Cyakora abantu babiri bari bayirimo barokotse nta cyo babaye.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa sita z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 26/01/2014, ubwo iyi modoka yajyaga mu mujyi wa Kigali kugura ibikoresho by’izindi modoka, nk’uko twabitangarijwe n’umushoferi wari uyitwaye, Marekabiri Adrien.

Bagerageje kuyizimya bakoresheje ibitaka ariko biranga irakongoka.
Bagerageje kuyizimya bakoresheje ibitaka ariko biranga irakongoka.

Uyu mushoferi yabwiye Kigali Today ko mu masaha ya saa tanu n’iminota mirongo ine n’itanu z’ijoro rishyira ku Cyumweru, ubwo yari ageze mu murenge wa Bushekeri (nko mu bilometero bitatu mbere yo kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe), ngo yatunguwe no kubona imodoka icumbye umwotsi, maze ayisohotsemo abona yatangiye kugurumana.

Uyu mushoferi na mugenzi we bagerageje kuyizimya bakoresha ibitaka ariko biranga kugeza ubwo yahiye ihereye mu mapine igakongoka. Ku bw’amahirwe, uyu mushoferi Marekabiri na mugenzi we bari kumwe nta cyo babaye.

Marekabiri yatubwiye ko iyi modoka ifite plaque RAA300L yari ifite ubwishingizi. Inzego z’umutekano ziracyakora iperereza ku cyateye iyi nkongi y’umuriro kuko kugeza ubu ntikiramenyekana.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

imana ishimwe yo yarinze Abobantu ntibapfa naho ubundi ibintu nibishakwa

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka