Nyamasheke: Imodoka y’Abashinwa yagonze umwana w’imyaka 7 yitaba Imana

Umwana w’imyaka 7 witwa Gisubizo Janvier, yagonzwe n’imodoka ya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke saa tanu tariki 25/11/2012 yitaba Imana nijoro aguye mu Bitaro bya Kibogora.

Ikamyoneti y’Abashinwa yo mu bwoko bw’ISUZU NPR ifite plaque IT 576RB ni yagonze uyu mwana mu murenge wa Kagano, ubwo uyu mwana bari bamutumye ku muhanda kugura isabune yo kumesa, nk’uko twabitangarijwe na nyirakuru, Nyirandabananiye Hyacyntha.

Iyi kamyoneti yari itwawe n’Umushinwa ngo yahise imugonga arakomereka bikomeye, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke.

Mu masaha ya saa cyenda z’igicuku gishyira uyu wa mbere tariki 26/11/2012 ni bwo uyu mwana yashizemo umwuka, aguye muri ibyo bitaro bya Kibogora.

Iyi modoka yagonze umwana w'imyaka 7 bimuviramo urupfu.
Iyi modoka yagonze umwana w’imyaka 7 bimuviramo urupfu.

Abatwara imodoka muri iyi sosiyete y’Abashinwa ikora umuhanda wa kaburimbo mu karere ka Nyamasheke bakunze gushinjwa n’abaturage kugira ubuhubutsi n’uburangare bukunze kuba intandaro y’impanuka nyinshi muri uyu muhanda wa kaburimbo urimo gukorwa.

Inzego z’umutekano mu karere ka Rusizi zikomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda ariko zigasaba n’abaturage gukoresha neza uyu muhanda, bitwararika kugira ngo birinde impanuka.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka