Nyamasheke: Ikamyo yafunze umuhanda ahitwa mu Kamiranzovu

Ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Actros yafunze umuhanda imodoka nini zinanirwa gutambuka kuva saa cyenda z’igicamunsi tariki 08/05/2012 kugeza nojoro. Iyo kamyo yaranyereye inanirwa kuzamuka ahitwa mu Kamiranzovu.

Mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba hari hahagaze bisi (bus) yari itwaye abagenzi bagana i Kamembe yabuze uko itambuka. Nyuma yaho indi bisi yari itwaye abantu berekezaga ahitwa i Hanika mu murenge wa Macuba yagerageje gutambuka imbere y’iyo kamyo ariko umwanya uba muto nayo iheramo gutyo.

Ikamyo y'umweru yanyereye igafunga umuhanda. Bisi yagerageje kuyica iruhande nayo iheramo.
Ikamyo y’umweru yanyereye igafunga umuhanda. Bisi yagerageje kuyica iruhande nayo iheramo.

Imodoka ntoya n’izindi zifite ingufu nyinshi nizo zabashaga guca ku ruhande rwo hepfo y’iyo kamyo kuko naho hari hari ibyondo byinshi. Izo bisi uko ari ebyiri zabashije kuhava mu ijoro ryakeye; nk’uko byemezwa n’abahaciye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 09/05/2012.

Hashize igihe kingana n’ibyumweru bibiri gusa aha muri kamiranzovu haguye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye ibinyobwa bya Bralirwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuhanda Kibuye Cyangugu rwose uteye inkeke kujyayo nukubanza kuraga kuko uba ukeka ko utari bunagaruke kubera inzira mbi

Akumiro yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

umuhanda wa nyamasheke karongi wagombye kwihutishwa.

ntihemukemuka yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka