Nyamasheke: Hiace yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, yakoze impanuka ikomeye igeze muri metero nkeya uvuye muri santere ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo, abantu barakomereka ariko nta witabye Imana.

Abantu bari muri iyo taxi ifite purake RAA 501 J bahise bagezwa ku bitaro bya Kibogora aho bari gukurikiranwa.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka, Sinamenye Gaspard, avuga ko impanuka yatewe n’uko imodoka yanyereye ku gice cy’inyuma, maze yagerageza kuyigarura mu muhanda igahita yikubita ku muyoboro ucamo amazi igahita igwa hakurya yawo.

Imodoka yanyereye irenga umuhanda.
Imodoka yanyereye irenga umuhanda.

Sinamenye utabasha gusobanura neza uko impanuka yabayeho ntabwo yakomeretse cyane, uretse ko yavunitse ku kaboko mu gihe yavaga mu modoka.

Iyi modoka yaguye icuramye amapine ajya hejuru gusa twahageze bayeguye ngo bakuremo umuntu wari wahezemo.

Ibitaro bya Kibogora bitangaza ko byakiriye abantu icyenda bari muri iyi modoka, ariko abantu babiri nibo bagaragaza ko bashobora kuba bagize ikibazo gikomeye; nk’uko twabitangarijwe na Nsengiyumva Jean Paul, ukuriye abaforomo muri ibi bitaro.

Urebye uko imodoka yabaye ntibyoroshye kwemera ko nta wayiguyemo.
Urebye uko imodoka yabaye ntibyoroshye kwemera ko nta wayiguyemo.

Ntitwabashije kumenya umubare nyakuri w’abantu bari muri iyo modoka yari ihagurutse i Tyazo yerekeza i Kamembe. Gusa ngo batatu muri bo bahise bakomeza urugendo mu yindi modoka, abandi icyenda bajyanwa ku bitaro.

Ibi bivuga ko bashobora kuba bari 12 kuko n’umushoferi yemeza ko itari yuzuye kandi isanzwe itwara abagera kuri 18.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana ishimwe ahubwo nibakore uwo muhanda vuba kuko byo imodoka zazahanyerera zihashirire kabisa Imana ishimwe ko ntawapfuye.

Jean RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 30-08-2012  →  Musubize

Ewana maze kubona uko iyi modoka yangiritse ndahamya ko Abanyarwanda bakomera kabisa!!! Imodoka yangirika kuriya abyirimo bo bagasigara ari bazima!!! Imana ishimwe

karaha yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

NDABASHIMIRA KUKO MUTUBERA AHOTUTARI
MUZATUGEZEHO AMATEKA YA RWIGEMA GISA

HABIMANA wellars yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka