Nyamasheke: Hemejwe ko umutekano mu minsi mikuru ugomba gukazwa
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki 17/12/2013 yemeje ko umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani ugomba gukazwa kugira ngo abaturage babashe kwishima uko bikwiriye kandi nta kibahungabanyije.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste wayoboye iyi nama yavuze ko bifuza ko umutekano ukwiriye kubungwabungwa by’umwihariko muri iyi minsi mikuru kugira ngo abaturage babashe kubona umunezero nk’uko bakunze kuba bayiteguye, bityo ngo uwo munezero ukaba ugomba kujyana n’umutekano w’abantu n’ibyabo.

Muri iyi nama y’umutekano, hishimiwe ko ibyaha bishingiye ku biyobyabwenge byagabanutse mu buryo bushimishije muri aya mezi abiri ashize, ku buryo ngo bigaragara ko ari umusaruro w’ingamba z’ubukangurambaga zari zafashwe aho abagize inama y’umutekano itaguye bamanutse bakaganira n’abaturage mu midugudu n’utugari kandi bikaba bigomba kwishimirwa, nubwo ingamba zigomba gukomeza.
Cyakora na none, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bigaragara ko muri aya mezi ari byo biri ku isonga, aho henshi byaturukaga ku businzi, bityo ngo hakaba hakwiriye gukazwa ingamba mu baturage kugira ngo iyi ngeso iranduke; by’umwihariko hagakorwa ubukangurambaga kandi hakabaho amarondo akorera ku murongo uzwi kugira ngo ibyaha bigabanuke.

Iyi nama y’umutekano kandi yongeye kugaruka ku mutekano wo mu kiyaga cya Kivu, isaba ko ubukangurambaga bwo kubuza abantu gukinira kuri iki kiyaga bwakomeza kugira ngo hirindwe impfu za hato na hato zikunze kugaragara muri iki Kivu.
Iyi nama yari iyobowe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, yitabiriwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi b’imirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Si Nyamasheke gusa nahandi mugihugu bakaze ingamba cyane cyane kuri za kabare (Bar)