Nyamasheke: Hafashwe litiro 300 z’inzoga y’inkorano

Ubwo hakorwaga umukwabu wo gufata inzererezi n’indaya mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, tariki 04/04/2012, hanafashwe litiro zigera kuri 300 z’inzoga y’inkorano izwi ku izina rya Ruyaza, ikaba itemewe ndetse inafatwa nk’ikiyobyabwenge.

Iyi nzoga ikorwa mu ruvangavange rw’ifu y’amasaka, ifu y’imyumbati, umusemburo w’imigati, n’ibindi byinshi. Uretse kuba ikiyobyabwenge, Ruyaza ishobora kwangiza ubuzima bw’abantu bitewe n’ibyo ikorwamo kuko biba bitanoroshye kumenya niba biba bifite ubuziranenge.

Inzoga z’inorano zikemangwa kwangiza ubuzima bw’abantu. Tariki 14/03/2012, umwana w’imyaka ine y’amavuko wo mu karere ka Rulindo yitabye Imana azize kunywa ikigage, abandi 19 bakinyoye nabo barwara indwara zo mu nda bivugwa ko zatewe n’icyo kigage.

Nyuma y’iminsi mike abantu 77 bo mu murenge wa Tumba muri ako karere ka Rulindo nabo bafashwe n’indwara itazwi bivugwa ko ikomoka ku kunywa ikigage gihumanye.

Muri uyu mukwabu kandi hafashwe Litiro 140 za lisansi na litiro 160 za mazutu zicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko dore ko mu karere ka Nyamasheke kose nta sitasiyo n’imwe iharangwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka