Nyamasheke: Hacagaguwe imitego itemewe mu kivu ifite agaciro ka miliyoni 18
Inzitiramibu zigiye zidodanyije zigakora umutego munini, ndetse n’ibyo bita kaningini nizo abarobyi bamwe bakoresha mu kuroba isambaza n’amafi mu gihe ubundi inzitiramubu yagenewe kurinda abaturage umubu utera marariya.
Ubuyobozi bw’akarere n’abashinzwe umutekano mu mazi y’ikiyaga cya kivu bacagaguye iyo mitego itemewe kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nzeri 2014, mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa kagano mu karere ka Nyamasheke.
Ubuyobozi butangaza ko imitego itemewe kurobeshwa yacagaguwe ifite agaciro gasaga miriyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abashinzwe uburobyi bavuga ko iyi mitego ari mibi cyane kuko idatoranya isambaza zitarakura ndetse n’isambaza zamaze gukura zigeze igihe cyo kuba zarobwa.
Bavuga ko iyo harobeshejwe iyo mitego itemewe bishobora no kugira ubuzima bubi kubashobora kurya izo sambaza kuko ziba zakuwemo zangiritse kubera ko utudodo dukoreshwa aba ari duto bityo tugaca mu mubiri w’ifi cyangwa isambaza bityo ikava mu mazi yavuye amaraso.
Bamwe mu bafashwe bakoresha iyi mitego itemewe bavuga ko babikoreshwaga no kuba ikivu gifunze kandi nta handi bafite bakura ibyo kurya bityo bakaba bifashishije iyo mitego ngo barebe ko hari icyo bashyira mu gifu.

Ngwabije Cassien na Ngendahimana Theoneste ni bamwe mu bafashwe, bahuriza ku kuba barashatse kujya kuroba ngo kuko inzara yari ibarembeje kandi ikivu gifunze bityo ngo bakifashisha imitego itemewe ngo barengere ubuzima bwabo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles yasabye abaturage guha ikiyaga cya Kivu umutekano usesuye kugira ngo bazagire umusaruro ushimishije, akaba akomeza gushishikariza abaturage bose kumva ko ibikorwa byo guhagarika kuroba mu kiyaga cya kivu biri mu nyungu zabo.
Agira ati “turashaka umusaruro ushimishije kandi abaturage barabyumva uretse bamwe bagiseta ibirenge, turabibutsa ko biri mu nyungu zabo guha umutekano usesuye ikivu, kandi n’abagerageje kurobesha iyi mitego itemewe ndetse no mu gihe twahagaritse uburobyi bagomba guhanwa by’intangarugero”.
Gufunga ikivu kandi byateje umutekano mucye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 25/09/2014 hagati y’abashinzwe kurinda ikivu batandatu ndetse n’abarobyi mu mudugudu wa Mushurira, mu kagari ka Ngoma mu murenge wa Bushekeri.
Abarinda ikivu bavugaga ko bashakaga kubuza abaturiye ikivu kuroba kandi ikivu gifunze, abarobyi bakavuga ko batigeze baroba ahubwo ko basagariwe n’abo barinzi bashakaga kubatwarira ubwabo.
Guhera ku itariki ya 06 Nzeri 2014, nta muntu wemerewe kuroba mu kiyaga cya kivu mu gihe cy’amezi abiri mu rwego rwo gufasha isambaza n’amafi aba mu kiyaga cya Kivu kororoka.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|