Nyamasheke: Bimwe mu bikoresho byibwe mu bashinwa bakora umuhanda byarafashwe

Muri santere ya Shangazi iri mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, tsriki 26/12/2011, hafashwe ibikoresho bitandukanye byagiye byibwa muri sosiyete y’abashinwa “société nationale chinoise des travaux de ponts et chaussées”, irimo gukora umuhanda Rusizi-Nyamasheke-Karongi.

Ibikoresho byafashwe ni amajerekani 8 ya lisansi, litilo 520 za mazutu, ingunguru zirimo ubusa n’izindi 18zikase, ndetse n’ibitembo by’amazi 10 byafatanwe abitwa Nkurunziza Charles, Hakizimana Sumaki, Nsanzumuhire Laurent na Nzirorera Salomon ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya police ya Ntendezi.

Abatuye muri ako gace bavuga ko aba basore baguraga ibi bikoresho byose n’abantu babyibye kugira ngo nabo bazongere babicururize.

Umuvugizi wa polisi, Supt Theos Badege, yavuze ko pilisi itishimira igikorwa cyo gusaka mu mazu y’abantu kuko bibangamira abaturage ariko ngo biba ngombwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abantu kandi kuba hari ibyafashwe bigaragaza impamvu yo gusaka.

Supt Badege asaba abaturage kujya bakora ibikorwa byemewe n’amategeko bakirinda ibikorwa byose byabagiraho ingaruka nko gutunga no gukoresha ibiyobyabwenge, kugura ibintu bidaciye mu nzira nziza kandi bakita ku bikorwa by’iterambere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka