Nyamasheke: Batatu muri 11 bibye ibikoresho mu Bashinwa batawe muri yombi

Abantu batatu muri 11 bibye ibikoresho mu kigo cya Sosiyete y’Abashinwa kiri mu karere ka Nyamasheke bagakomeretsa n’abazamu babiri mu ijoro rishyira tariki 7/01/2014, batawe muri yombi mu gitondo cya tariki 9/01/2014, ku bufatanye bwa Polisi yo muri aka karere n’abaturage.

Abatawe muri yombi ni Gasigwa Frederic w’imyaka 26 wafashwe na Polisi saa munani n’iminota 10 z’igicuku, Baziki Joseph w’imyaka 34 ndetse na Habimana Ezeckias w’imyaka 49 bo bafashwe mu masaha ya saa mbili z’igitondo, kandi Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke igaragaza ko hari icyizere cy’uko n’abandi 8 basigaye bari butabwe muri yombi.

Uyu Habimana Ezeckias, ari na we wafatanwe imashini mu rutoki rwe, yari asanzwe yaratorotse imirimo ya TIG nyuma yo gufungwa imyaka igera kuri 13 akurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abatawe muri yombi bafatanwe n’imashini isudira, bose barabyemera bakabisabira imbabazi kandi bakavuga ko bari kumwe n’abandi batarafatwa barimo n’ababakoreshaga bafatwa nk’abatware (boss) babo.

Batatu batawe muri yombi hamwe n'imashini bafatanwe bari bibye mu Bashinwa.
Batatu batawe muri yombi hamwe n’imashini bafatanwe bari bibye mu Bashinwa.

Gutabwa muri yombi kw’aba bagabo kwabaye mu mukwabu wakozwe na Polisi yo mu karere ka Nyamasheke ifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Ruharambuga.

Aba bafashwe bemeza ko bari mu gitero cyagabwe muri icyo kigo hagamijwe kwiba ibikoresho byo muri Sosiyete y’Abashinwa, ariko bo bakavuga ko bari bagiyeyo nk’abakozi bo kwikorera ibyabaga birimo kwibwa ndetse no gucunga ko nta babafata.

Mu ijoro rishyira tariki ya 7/01/2014 ni bwo abo bajura bari bateye mu Kigo cya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda wa kaburimbo mu karere ka Nyamasheke (China Road and Bridge Corporation) biba imashini isudira n’ikurura amazi, batiri 4 nini na Mazutu ndetse bakomeretsa abazamu babiri baranabazirika ubwo bageragezaga kubarwanya.

Kuva icyo gihe, Polisi yo mu karere ka Nyamasheke yatangiye guhiga bukware abo bajura bamaze gufatwamo 3 kandi hakaba icyizere cy’uko n’abandi bazafatwa.

Polisi yo muri aka karere irashimira ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru y’abahungabanya umutekano kandi ikarushaho kubakangurira kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo abakoze ibyaha batabwe muri yombi banakurikiranwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

ushobora kumpa imeri?

karg yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka