Nyamasheke: Barashakishwa bakurikiranweho guteza imvururu ku kiyaga cya Kivu
Abantu 10 bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke barashakishwa bakurikiranweho guteza ubushyamirane hagati y’abaturage n’abashinzwe kurinda ikivu muri iki gihe gifunzwe.
Ku itariki ya 25 Nzeri nibwo habaye ubushyamirane bwahuje abaturage bakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu ndetse n’abashinzwe kurinda ikivu ngo hatagira uroba mu gihe gifunze, ku bw’amahirwe ntihagira uhakomerekera.
Nk’uko abaturage babitangazaga ngo ntibari bishimiye uburyo abarinda ikivu bikingira ijoro bakaroba nyamara bo bakababuza kujya mu kiyaga ngo barobe.
Ikindi bavugaga ko bahangayikishijwe n’abarinda ikivu batamenya gutandukanaya abafite ubwato mu kivu batari kuroba n’abashobora kuroba bityo bagafata ubwato bwose bahuye na bwo batitaye ku bwarenze ku mategeko n’ubutayarenzeho.

Abandi baturage bavugaga ko bajya mu burobyi kubera ko bafite inzara mu gihe ikivu kigifunze kandi ari cyo cyari kibatunze umunsi ku munsi, bakavuga ko badakwiye gukumirwa mu kuroba umusaruro w’amafi n’isambaza, bemezaga ko utangwa n’Imana.
Nyuma y’izo mvururu ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bwafashe iya mbere bukoresha inama abaturage babasobanurira impamvu nyazo ikivu gifunze, ndetse batwara n’amazina y’abari bihishe inyuma y’iyo mishyanirano, batatu bakaba baratawe muri yombi mu gihe abandi bagera ku 10 bari guhigishwa uruhindu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Uwanyirigira Marie Florence, avuga ko mu nama bakoranye n’abaturage basanze batari bafite amakuru ko kuroba bitemewe muri aya mezi abiri ndetse babumvisha ko nyuma y’ifungwa ry’ikivu ari bwo bazabona umusaruro mwinshi kubera imbuto zatewe mu kiyaga zirimo gukura ariko abasaba kudahungabanya ibidukikije kandi bibagirira akamaro.
Agira ati “twasanze hari amakuru abaturage batari bafite turabibumvisha, abagize uruhare mu bushyamirane twafashe bamwe abandi baracyihishahisha, mu gihe batatu bo batawe muri yombi n’inzego z’umutekano. Turasaba abaturage kumva ko imbuto zatewe mu mazi zikeneye gukura kugira ngo bazabone umusaruro mwiza”.
Uwanyirigira Marie Florence yibutsa abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu ko imitego itemewe kurobesha bakwiye kuyireka kubera ububi basanzwe bayiziho bityo ko uwo bazayisangana azabihanirwa kandi iyo mitego igahita yangizwa. Uburobyi mu kivu bwahagaritswe guhera ku itariki ya 06 Nzeri kuzageza mu ntangiriro z’ukwezi k’ugushyingo.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|