Nyamasheke: Bane mu bibye sosiyete y’Abashinwa barafashwe

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendant Francis Gahima aratangaza ko bamwe mu bajura bibye ibikoresho muri Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke bamaze gutabwa muri yombi ndetse n’ibikoresho hafi ya byose bikaba byaramaze gufatwa.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today ku wa Gatanu tariki ya 17/01/2014, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendant Francis Gahima, yatubwiye ko bamwe mu bakekwaho ubwo bujura bagera kuri 4 bamaze gutabwa muri yombi, bakaba baranakorewe dosiye zigashyikirizwa ubushinjacyaha.

Chief Supt. Gahima yatubwiye ko n’ibikoresho byafashwe mu byari byibwe muri iyi sosiyete y’Abashinwa byamaze gushyikirizwa benebyo ari bo “China Road and Bridge Corporation”.

Aba ni batatu batawe muri yombi ku ikubitiro hamwe n'imashini ikurura amazi bafatanwe bari bibye mu Bashinwa.
Aba ni batatu batawe muri yombi ku ikubitiro hamwe n’imashini ikurura amazi bafatanwe bari bibye mu Bashinwa.

Muri rusange, ngo ibikoresho hafi ya byose mu byari byibwe byamaze gutarurwa uretse bike cyane nk’amabatiri abiri asigaye kandi na yo akaba agishakishwa.

Chief Supt. Gahima atanga ubutumwa kuri Sosiyete y’Abashinwa ndetse n’abandi bafite sosiyete zitandukanye gukoresha abarinzi b’umwuga babihuguriwe kuko ngo iyo urebye ababikora usanga ari abaturage basanzwe badafite n’ubumenyi mu burinzi bw’umutekano.

Uyu muvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba yongera gusaba abantu bose bagifite ibitekerezo byo gukora ubujura ko bakwiriye kubireka ahubwo bakarangwa n’indangagaciro z’Ubunyarwanda, bagakunda Igihugu birinda gukora ibikorwa by’urukozasoni by’ubujura nk’ibingibi.

Iyi ni imashini ikoreshwa mu gukurura amazi.
Iyi ni imashini ikoreshwa mu gukurura amazi.

By’umwihariko, Chief Supt. Francis Gahima agaragaza ko ibi bikorwa byo gukora umuhanda ari ibikorwa bifite inyungu rusange ku Banyarwanda bose, bityo buri Munyarwanda akaba agomba kugira uruhare mu kubisigasira no guharanira ko bikorwa neza kurushaho.

Yongeraho ko gusigasira ibi bikorwa ari no kurinda isura nziza y’Iguhugu kugira ngo hatagira abanyamahanga babona ko Abanyarwanda ari abajura kandi bandujwe na bake batarangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda.

Izi ni batiri zari zibwe muri sosiyete y'Abashinwa ariko zamaze gufatwa.
Izi ni batiri zari zibwe muri sosiyete y’Abashinwa ariko zamaze gufatwa.

Mu gicuku cy’ijoro rishyira tariki 7/01/2014 ni bwo abajura 11 bari bateye mu kigo cya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke bibamo imashini isudira, imashini ikurura amazi, batiri 4 nini ndetse n’ijerikani ya mazutu.

Icyo gihe kandi bakomerekeje n’abazamu babiri bahacungaga umutekano. Muri abo bajura, 4 bamaze gutabwa muri yombi naho abandi baracyashakishwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka