Nyamasheke: Bamwe mu baturage bahangayikishijwe n’inka z’abatuunzi zibonera

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Bushekeri bavuga ko bafite ikibazo cya bamwe mu bantu bacuruza inka bakunze kwitwa abatuunzi banyuza inka zabo mu myaka yabo izindi bakazinyuza mu mu bwatsi bagenera amatungo yabo mu gihe cya nijoro.

Ibi ngo bibateza igihombo kubera imbaraga baba barashyize mu gukorera ubwatsi bwabo bigatuma amatungo yabo yicwa n’inzara mu gihe imyaka yabo nayo yangizwa bikabasonzesha kandi barakoze barwanya inzara.

Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Bushekeri avuga ko inka zijya mu mirima yabo mu gihe cya nijoro zitwawe n’abacuruzi baba bagiye kuzigurisha cyangwa se abandi baturage bakikingira urwo rujya n’uruza rw’inka bagaturira inka zabo mu mirima y’abaturage, bugacya basanga nta gisigaye mu mirima yabo.

Uyu muturage avuga ko babibwiye ubuyobozi bikamera nk’ibicogoye nyamara kuri ubu bikaba byarongeye gukorwa ndetse bakaba bibaza amaherezo yabyo.

Agira ati “ntacyo twakora kuko dusanga mu gitondo imyaka yacu yashizeho wagira Imana ugasanga imirima y’ubwatsi ariyo yoneshejwe, ibi biradusonzesha kuko tuba twarahinze dushaka gusarura , n’amatungo yacu atemererwa gusohoka ntacyo akuramo kuko atunanira tukayagurisha kuko ntacyo twabona tuyaha mu gihe twari tuyakeneye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Uwanyirigira Marie Florence, avuga ko iki kibazo cy’abantu batwaraga inka mu gihe cy’ijoro cyigeze kubaho mu minsi yashize kikavugwa mu nama y’umutekano ku buryo yizera ko cyashize burundu.

Uwanyirigira avuga ko abatunzi bajyanaga inka mu isoko rya Bumazi basigaye bazitwara mu mamadoka ku buryo nta kibazo nk’icyo baherutse kumva.

Agira ati “icyo kibazo tuzi ko cyarangiye kuko twari twagifatiye ingamba mu nama y’umutekano kuko n’ubundi gutwara inka zigenda mu nzira bitemewe, ubu batwara inka zabo mu madoka, ibyo abaturage bavuga sinzi aho babikura”.

Uwanyirigira avuga haramutse hari umuturage waba afite icyo kibazo yatungira urutoki ubuyobozi kugira ngo bamufashe guca ibyo bikorwa bari baziko byacitse.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka