Nyamasheke: Bafatanywe amajerekani 15 ya mazutu y’inyibano

Abagabo babiri batuye mu murenge wa Nyabitekeri, akagari ka Muyange mu mudugudu wa Tumba bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa amajerekani 15 yuzuye mazutu afite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 300.

Aba bagabo bafashwe ubwo bageragezaga gucikana iyo mazutu bava mu murenge wa Bushekeri bajya mu murenge wa Nyabitekeri baciye mu kiyaga cya Kivu kuri uyu kane tariki ya 26 Nzeri 2014.

Harindintwari Alphonse ni umwe mu bafashwe ajyanye ibyo bijerekani, avuga ko ari umukozi kimwe n’uwo bafatanywe, akaba yarahawe akazi n’uwitwa Epimake, akamufasha kujyana ibidomora bya mazutu mu murenge wa Nyabitekereri bityo nawe akabahemba akavuga ko babihabwa n’uwitwa Vedaste bakabishyira uwo nguwo witwa Epimaque.

Aba bagabo bahakana ko mazutu ari iyabo ngo ni umuntu wabahaye akazi ko bayimutwaze.
Aba bagabo bahakana ko mazutu ari iyabo ngo ni umuntu wabahaye akazi ko bayimutwaze.

Agira ati “twebwe turi abakozi ba Epimaque aduhemba 500 , jyewe na mugenzi wanjye buri wese agafata 2000 kimwe gisigaye tukagiha udutwara mu bwato”.
Harindintwari avuga ko bari bamaze kubikora inshuro ebyiri, bwa mbere bakaba barabikoze ntibafatwe bakaba bafashwe ku nshuro ya kabiri, akemeza ko nta kindi azi kuri izo mazutu.

Kuva hatangira ibikorwa byo gukora umuhanda Nyamasheke-Karongi, hakunze kugaragara ibikorwa byo kwiba mazutu ku isosiyete ikora umuhanda y’abashinwa, ku buryo byatumye iyo sosiyete imenyesha inzego z’ubuyobozi kubafasha gukumira abantu bose bagira uruhare mu kwiba no kunyereza ibikoresho birimo na mazutu ndetse na lisansi bikoreshwa mu kubaka uwo muhanda.

Inzego z’umutekano zikaba zigikora iperereza ngo abafite uruhare muri ibi bikorwa bose batabwe muri yombi. Abafashwe bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo, mbere yo gushyikirizwa ubutabera.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka