Nyamasheke: Ashinja ubuyobozi kubangamira umushinga we wo guha abaturage amashanyarazi kubera ishyari

Ngirumukunzi Tharcisse utuye mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke ahitwa ku i Yove, avuga ko yagiye akora ibikorwa byinshi byo kwiteza imbere ariko ubuyobozi bukamubangamira bufatanyije na bamwe mu baturage bafite ishyari ry’uko hari byinshi yamaze kugeraho kandi abikuye mu mutwe we.

Nyuma yo kubona ko mu karere batuyemo hari abaturage b’abakene kandi badashoboye kwibonera amashanyarazi, Ngirumukunzi ngo yaguze ibikoresho bya za batiri bifasha abaturage kubona umuriro ujya mu materefoni yabo ariko baza kubimwiba byose arihangana araceceka.

Ngirumukunzi ngo yaje kujya muri Uganda agura agakoresho gashobora gutanga amashanyarazi (akita Dynamo) agashyira ahantu hafi y’amazi ndetse ngo aranakubakira, gusa ngo nyuma mu minsi mike yagiye kumva bamubwira ko dynamo ye igiti cyamaze kuyigwira igashwanyagurika yose mu gihe yari itangiye kumuha amafaranga imwinjiriza nibura ibihumbi 10 ku munsi, nk’uko abyivugira.

Agira ati “nari ntangiye gutera imbere maze kugura dynamo ndetse namaze no kugura isambu n’umugabo witwa Sylvani nshaka kwiteza imbere no guteza imbere abaturanyi banjye mbacanira, ni ibintu nkura mu bwenge bwanjye ntaho nabyize, abaturanyi banca inyuma kubera ishyari bayituraho igiti irashwanyuka, nahise mera nk’umusazi nibaza icyo bampora”.

Ngirumukunzi avuga ko atazi icyo abamwangiriza imishinga bamuhora.
Ngirumukunzi avuga ko atazi icyo abamwangiriza imishinga bamuhora.

Ngirumukunzi avuga ko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi bukagumya kumurerega kugeza ubwo habayeho kubumvikanisha n’uwamukoreye ibyo akemera kumuha ibihumbi 50 by’impozamarira ndetse akemera no kumusanira ibyo yangije, abayobozi bagaca inyuma bagaha uwo baburanaga urupapuro rwemeza ko bumvikanye kumuha ibihumbi 150 ndetse bakaniyunga bikarangira.

Ngirumukunzi avuga ko hari agatsiko k’abantu bafatanyije na bamwe mu bayobozi bagamije kumuca intege ngo adatera imbere akabahiga, bakaba ari bo babiri inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Twagirayezu Zacharie, avuga ko ikibazo cya Ngirumukunzi kizwi ariko ko bagerageje kugikemura Ngirumukunzi akaba ibamba, kugeza ubwo babumvikanishije n’uwo bari bafitanye ikibazo bakiyunga akamuha ibihumbi 150, nyamara akagumya gukurura ibibazo.

Agira ati “namugiriye inama yo kureka amatiku adafite ishingiro aranga ndetse no kugarura ibibazo byarangijwe mu mahoro, mwibutsa ko ari umupasiteri ukwiye gutanga urugero ariko bigaragara ko yananiranye yifuza kugirana ibibazo n’abaturage gusa”.

Nyuma yo kumva iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yamaze gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana iki kibazo rikazatanga umwanzuro mu minsi ya vuba.

Ngirumukunzi avuga ko ibyangijwe byose bifite agaciro gasaga miliyoni 2 n’ibihumbi bisaga 700.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka