Nyamasheke: AKurikiranyweho kujugunya umwana we mu musarane

Umugore witwa Nyarambanjineza Marceline yatawe muri yombi na polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke tariki 14/06/2012 akurikiranyweho kujugunya umwana we mu musarane.

Nk’uko polisi yakoze iperereza ibitangaza, abaturanyi ba Nyarambanjineza baketse ko yakuyemo inda ubwo yari aryamye hanze ku musambi, hanyuma bamaze kumenya ko yayikuyemo koko bihutira guhamagara polisi.

Umurambo w’uyu mwana wataburuwe mu musarane ujyanwa ku bitaro bya Kibogora ngo ukorerwe ibizamini mu gihe uyu mugore acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.

Nyirambanjineza yemera icyaha ariko akavuga ko atari agambiriye kwica umwana we. Yagize ati: “Nagiye ku musarane nk’ibisanzwe sinari ngambiriye kwica umwana wange”.

Nyarambanjineza Marceline ari mu maboko ya polisi azira kwica umwana we.
Nyarambanjineza Marceline ari mu maboko ya polisi azira kwica umwana we.

Ubuyobozi bw’akagari ka Kigarama kabereyemo aya mahano buvuga ko bugiye guhagurukira kurwanya inda zitateguwe kuko arizo soko yo gukuramo inda n’ibindi byaha bijyana nabyo nko kwiyahura; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari, Francine Uzabakiriho.

Uzabakiriho aragira ati: “ku bufatanye n’izindi nzego zose zirebwa n’iki kibazo, twakanguriye urubyiruko rwa Kigarama akamaro ko kwifata ndetse n’akamaro ko gukoresha agakingirizo”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege avuga ko bibabaje kandi bitumvikana kuba umubyeyi agira uruhare mu kwica umwana we.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka