Nyamasheke: Abaturage barataka ubujura bumena amazu

Mu nama y’umutekano yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’umutekano w’abaturage ndetse n’abaturage ubwabo, mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, abaturage bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo kimaze gufata intera cy’ubujura bumena amazu bakiba ibiri imbere mu nzu.

Yari inama y’umutekano yaguye yabereye mu Murenge wa Bushekeri kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2015, kubera ko ngo wagaragayemo ibyaha byinshi mu kwezi gushize kwa Gicurasi.

Aha bari mu nama y'umutekano yaguye y'akarere yabereye mu Murenge wa Bushekeri.
Aha bari mu nama y’umutekano yaguye y’akarere yabereye mu Murenge wa Bushekeri.

Abaturage bavuga ko muri iyi minsi basigaye baryama imitima itari mu gitereko bafite ubwoba ko hari umujura wabasanga aho baryamye akabatwara utwabo cyangwa se akaba yabagirira nabi, mu gihe babona byiyongera aho kugabanuka.

Rutebuka Aron avuga ko muri iyi minsi hari kugaragara ibikorwa byo kumena amazu y’abantu akemeza ko bikorwa n’insoresore zirirwa ku mihanda ntacyo zikora kandi zikenera kurya.

Agira ati “Hari abasore benshi tubona muri Bushekeri birirwa bicaye ku mihanda, birashoboka ko ari bo bicara bamena amazu, biradusaba rwose gukaza amarondo kugira ngo turebe uko twahangana n’abo bantu”.

Abaturage barasabwa gukaza amarondo kugira ngo bakumire ubujura bubugarije.
Abaturage barasabwa gukaza amarondo kugira ngo bakumire ubujura bubugarije.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Ubukungu, Bahizi Charles, yabwiye abaturage ko umutekano mu karere wifashe neza, ariko avuga ko abaturage ba Bushekeri bakwiye gufata ingamba kugira ngo ibyaha byagaragaye bihagarare.

Yagize ati “Abaturage bagomba kongera gukaza amarondo, kuko bigaragara ko badohotse twese tugashakira hamwe uko ibihungabanya umutekano byahagarara, dufunga tunafungura akabari mu masaha yagenwe abaturage bakirinda ubusinzi, kandi bagahugukira umurimo kuko ni wo soko y’iterambere”.

Gusa, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri, bwo buvuga ko nubwo abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ibyaha byo kumena amazu, bwemeza ko muri aya mezi atatu habayeho icyaha kimwe cyo kumena amazu, icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu , impanuka 6 ndetse ibyaha 6 by’urugomo.

Kumena amazu ngo ni kimwe mu byaha byigeze kwibasira uyu murenge, ubuyobozi bukavuga ko abaturage baba bakikanga baringa kandi ikibazo cyarakemutse.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka