Nyamasheke: Abaturage barasabwa kwirinda agakungu kuko gakurura ibiyobyabwenge
Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa, polisi ikuriye sitasiyo ya Ruharambuga yagiranye ibiganiro n’inzego z’abagore n’inzego z’urubyiruko ku murenge wa Ruharambuga, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe 2014.
CIP Adrien Rutagengwa yavuze ko agakungu ari izingiro ryo kunywa ibiyobyabwenge no gukorera ihohoterwa ibyiciro bitandukanye by’abantu.
CIP Rutagengwa avuga ko abantu banywa urumogi barutangira bakora agakungu na bagenzi babo bakabatinyura bikaza kurangira nabo barunyweye bikaba kimwe ku banywa inzoga nyinshi zikomeye n’izitemewe nka kanyanga.
Yagize ati “abantu iyo batirinze inshuti mbi bakagumya gukururukana nazo birangira nabo bafashe imico mibi yabo bityo niba banywaga urumogi bagakubita abagore babo ugasanga rya tsinda ryose rirabikora.”

Muri ibi biganiro baboneyeho kunenga ingo zibanye nabi basaba ko abantu baturanye nazo bafata umwanya wo kugerageza kuzihuza no kuzumvikanisha bakarushaho kubagira inama zatuma ingo zabo zirushaho gukomera.
Baboneyeho kandi kwerekana amashusho yerekana ibiyobyabwenge bitandukanye mu rwego rwo gufasha abantu batazi uko bisa kubimenya ku buryo baramutse babonye umuntu ubifite bakihutira kubibwira abashinzwe umutekano cyane ko ngo hari abanywa urumogi ku mugaragaro abantu ntibabimenye bakagira ngo ni itabi risanzwe batekeye.
Abaturage bakanguriwe kujya batanga amakuru y’aho hashobora kuboneka ihohoterwa rishingiye ku gitsina, basaba abaturage gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo.
Iki gikorwa cyatangiriye mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Butekeri kizakomeza no mu yindi mirenge.
Ibi bibaye kandi nyuma y’aho bamwe mu basore bo mu murenge wa Kanjongo, bafashe iya mbere bakavuga ko basezereye burundu ibiyobyabwenge ndetse bagashinga koperative yo guterura ibiremereye, yitwa karaningufu.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|