Nyamasheke: Abashinzwe kurinda i kivu barashwe n’abasirikare ba Kongo

Mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 06/11/2014 abashinzwe kurinda ikiyaga cya Kivu bo mu Rwanda barashwe n’abasirikare bo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo, umwe mu bashinzwe kurinda i Kivu aburirwa irengero, mu gihe abandi babashije kwibira mu mazi bakabasha gucika abari babakurikiye.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu babashije kurokoka, Basemashaka Damascène, ngo bari bagiye kureba uko i Kivu kimeze kuko muri iyi minsi gifunze nta muntu uri kuroba, bageze aho abo muri kongo kurobaga mu mazi y’u Rwanda bahita babafata batangira kurasa, kugeze ubu uwitwa Michezo akaba ataraboneka bivugwa ko ashobora kuba yarashwe agahita agwa mu mazi.

Agira ati “twari mu mazi turi gukora uburinzi (patrouille) tugeze mu mazi y’ u Rwanda tubona ubwato bw’abanyekongo turabufata tubabaza impamvu baroba mu mazi y ‘u Rwanda, ndetse tugashaka n’imitego barobeshaga turayibura, batubwira ko bari gufatanya n’abandi hirya, ubwo batwerekeza aho batubwiraga bene wabo bari kuroba, tuhageze dusanga ni abasirikare ba Kongo, nibwo bahise baturasa amasasu agera kuri arindwi, twikinga mu mato, duhita tujya mu mazi, twageze i musozi tubura umuntu umwe bishoboke ko bamurashe agahita agwa mu mazi”.

Basemashaka avuga ko babashije kumufata bakamusigarana bakamuhondagura ku bw’amahirwe akaza kubacika akibira mu mazi akabasha kugera i musozi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko inzego zibishinzwe zizaganira kuri iki kibazo kigafatirwa ingamba, kuko ubushotoranyi nk’ubwo budakwiye kwihanganirwa.

Agira ati “ibintu nka biriya si ibintu byo kurebera kuko u Rwanda rufite impamvu rwabaye ruhagaritse kuroba kuba abandi bashaka kuvogera amazi y’u Rwanda, ntibikwiye, buriya inzego zibishinzwe zizabiganira ho zirebe ko ubushotoranyi nk’ubwo butasubira”.

Kuroba mu kivu byahagaritswe ku itari ya 06/09/2014 bikaba biteganyijwe ko bisubukurwa kuri iki cyumweru tariki ya 9/11/2014.

Mu gihe abanyarwanda baretse kuroba mu gihe cy’amezi abiri kugira ngo amafi yororoke abakongomani bashaka kuza kuroba mu mazi yo mu Rwanda kuko bibwira ko ariho hari umusaruro, bigatuma bashaka gukoresha ingufu nyinshi zirimo no kubarasa ndetse bagakoresha imitego itemewe kurobesha mu Rwanda.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 4 )

Uru rugomo rw’abanyecongo RDF ikwiye kurushakira umuti urambye rurakabije ubwo rugeze n’aho rutwara ubuzima bw’abaturage b’u Rwanda

Mugisha yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Ibi ni ubushotoranyi bweruye abasirikare ba congo bakoze,RDF ni ishake igisubizo ubusugire bw’igihugu burindwe.

Bizimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

ariko abanyekongo baziga ikinyabupfura ryari koko, ibi ni ubunyeshyamba aabantu bagire kutagira igihugu cy’amahoro nibanarangiza bashake gushotora igihugu kiturije ubu kirangajwe no kwiyubaka, bareke kudukora mujisho rwose, gusa bao banyarwanda bagezweho niryo sanganya bihangane rwose

kalisa yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

ariko abanyekongo baziga ikinyabupfura ryari koko, ibi ni ubunyeshyamba aabantu bagire kutagira igihugu cy’amahoro nibanarangiza bashake gushotora igihugu kiturije ubu kirangajwe no kwiyubaka, bareke kudukora mujisho rwose, gusa bao banyarwanda bagezweho niryo sanganya bihangane rwose

kalisa yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka