Nyamasheke: Abantu babiri batawe muri yombi bazira magendu

Damas Kagina w’imyaka 61 na Lucien Nsengumuremyi w’imyaka 42 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke kuva tariki 29/04/2012 nyuma yo gufatanwa imifuka icyenda ya gasegereti bageregeza kutizana i Kigali mu buryo butemewe.

Iyo magendu yafatiwe mu mudugudu wa Buvugira, umurenge wa Bushekeri, akarere ka Nyamasheke ku cyumweru tariki 29/04/2012 mu masaha ya saa tatu n’iminota 30 ipakiwe mu modoka y’ubwoko bwa Toyota double cabinet ya sosiyete EWSA; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Abo bagabo babiri bakekwaho gukora icyo cyaha bahise bafatwa bacumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga n’imodoka yari itwaye iyo magendu mu gihe polisi igikomeje iperereza.

Polisi y’igihugu yongereye ingamba zo gukoma mu nkokora abakora magendu, aho isaka ry’ibinyabiziga mu nzira ryongerewe.

Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege atangaza ko polisi itazihanganira abantu bafite ibitekerezo byo gukora magendu.Yagize ati “Ni akazi kacu gufata abakora magendu nk’uko itegeko ribitwemerera cyane cyane iyo ari imodoka ya Leta yakoreshejwe.”

Yasabye Abanyarwanda gukora ubucuruzi bwemewe bakirinda ubucuruzi bw’amanyanga kuko babashyira mu mazi abira.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka