Nyamasheke: Abantu 10 bubakaga ku Rwibutso bagwiriwe n’umukingo
Abaturage bari mu bikorwa byo kubaka urukuta ku mukingo wo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu ruherereye mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, bagwiriwe n’umukingo, babiri bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire yatangarije Kigali Today ko ibi byago byabaye ku wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023 saa 10h30 aho abo baturage barimo bubaka urukuta rw’amabuye kuri uwo mukingo nyuma itaka rirariduka rihita ribatwikira.
Ati “Tukimara kumenya ayo makuru twahise tujya kureba abo bantu ngo dutabare ku gihe abagwiriwe n’uwo mukingo dusanga itaka ryabatwikiriye. Mu bantu 10 twakuyemo twasanze babiri muri bo bapfuye, abandi 8 na bo barembye bahise bajyanwa ku bitaro bya Mugonero kugira ngo bitabweho n’abaganga”.
Meya Muhayeyezu avuga ko mu bantu 8 bakomeretse, bane muri bo barembye bikomeye abandi bane bakaba bakomeretse byoroheje.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko uyu mukingo wari usanzwe ukorwaho n’abakozi 81 ariko ko ibi byago byabaye hari abakozi 41.
Ati “Abandi 31 mu barimo bakoraga uyu munsi kuri uwo mukingo bo nta kibazo bahuye na cyo ubu ariko turi mu bikorwa byo gukuraho itaka kugira ngo turebe niba ntawaba yasigayemo ntitubimenye”.
Kuriduka k’uyu mukingo byaturutse ku kuba itaka ryaroroshye kubera imvura imaze iminsi igwa ndetse n’ubuhaname bwawo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twihanganishije ababuze ababo muriyomanuka