Nyamasheke: Abamwiciye umugabo baracyamutoteza bavuga ko ari umurozi

Mukashema Marie Jeannette, umubyeyi w’abana babiri, utuye mu mudugudu wa Rumuna, akagari ka Wimana mu murenge wa Ruharambuga arasaba ubuyobozi kumufasha haba mu kumwimura cyangwa kumurindira umutekano kuko abaturanyi be, barimo abamwiciye umugabo mu mwaka wa 2010, bamubuza amahwemo bakamutoteza bamwita umurozi.

Iki kibazo, Mukashema w’imyaka 37 y’amavuko, yakigaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ndetse n’inzego zishinzwe umutekano, ubwo tariki ya 18/02/2014, bari mu murenge wa Ruharambuga mu biganiro byo mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza byari bihuje abaturage b’imirenge itatu ya Ruharambuga, Bushenge na Karengera.

Mukashema yagaragaje ko mu mwaka wa 2010, abaturanyi be baturuka mu miryango y’abo amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma, bamwiciye umugabo, Ndekezi Jean Pierre, bamukubise kugeza apfuye maze ngo nyuma yaho, abo muri iyo miryango bakomeza kumutoteza bamwita umurozi ndetse ngo bakamubeshyera ko abarogera, ku buryo afite impungenge z’ubuzima bwe agaragaza ko buri mu kaga mu gihe nta gikozwe.

Mukashema Marie Jeannette ngo bamwiciye umugabo none bakomeje kumutoteza bamubeshyera ko ari umurozi.
Mukashema Marie Jeannette ngo bamwiciye umugabo none bakomeje kumutoteza bamubeshyera ko ari umurozi.

Muri ibyo biganiro, bamwe mu baturage bo muri uwo muryango w’abo amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma barimo umukobwa witwa Uzamushaka (ngo wafatanyije na musaza we Ntabanganyimana Damascène kwica umugabo wa Mukashema) ndetse na nyina witwa Nyirabagenzi Stephanie, bahagaze mu ruhame rw’abaturage, imbere y’ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano maze bashinja Mukashema kuba umurozi ndetse mu mvugo yabo itumvikanagamo impuhwe na nke, bakumvikanisha ko uyu mupfakazi ababangamiye.

Ubuyobozi mu nzego zose bwagerageje guhosha ayo makimbirane binyuze mu kwigisha aba baturage, ariko uko ibiganiro byatambukaga ni ko umukecuru Nyirabagenzi Stephanie, nyina w’abishe umugabo wa Mukashema, yahagurukaga yerekana umujinya afite atewe n’uwo mugore wagaragarije ubuyobozi ikibazo cye.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles yasabye abaturage kureka amakimbirane bavuga ko ashingiye ku marozi ngo kuko ibyo bintu ari “umwanda”, ahubwo bagashyira hamwe bagamije kubaka imibanire myiza hagati yabo ari na byo bishimangira Ubunyarwanda.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bumvise impande zombi.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bumvise impande zombi.

Tumubajije ku bigendanye n’umutekano w’uyu mupfakazi wo mu mudugudu wa Rumuna, Bwana Bahizi yatubwiye ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abaturage barwanye amakimbirane ashingiye ku byo bita amarozi ngo kuko akenshi izo mvugo zirimo n’izisebanya zikururwa n’amakimbirane, noneho bamwe bakita abandi abarozi.

Ayo makimbirane ngo akomoka ku isambu

Amakuru aturuka mu kagari ka Wimana avuga ko hagati y’iyi miryango y’abo amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma ndetse n’umuryango w’uyu mugore harimo inzigo ituruka ko umugabo we wishwe Ndekezi Jean Pierre yari yaraguze isambu mu gikingi cy’uyu muryango, ndetse umuryango we ukaba ari ho utuye, ari na wo wonyine wiyongera ku yindi irindwi y’abasigajwe inyuma n’amateka batuye kuri ako gasozi.

Mbere y’uko apfa, ngo bamwe muri iyi miryango bakunze kumugaragariza ko batishimiye kuba yaraje gutura mu bikingi byabo ndetse ibyo bikurura urwango hagati yabo ku buryo ubwo yari agiranye amakimbirane n’umwe muri abo basigajwe inyuma n’amateka (ngo barwanye kubera ubusizi), hahise haza na mushiki we, bamuteranira ari babiri baramukubita kugeza anogotse. Icyo gihe hari mu mwaka wa 2010.

Uyu mukecuru Nyirabagenzi Stephanie ufite imyaka isatira 85 yavuze amagambo akarishye mu ruhame yumvikanisha amakimbirane akomeye bafitanye na Mukashema.
Uyu mukecuru Nyirabagenzi Stephanie ufite imyaka isatira 85 yavuze amagambo akarishye mu ruhame yumvikanisha amakimbirane akomeye bafitanye na Mukashema.

Aya makuru avuga ko ngo icyo gihe baburanye mu rukiko, Uzamushaka na Ntabanganyimana Damascene bahamwa n’icyaha cyo kwica batabigambiriye maze bakatirwa imyaka 2 muri gereza ariko ikaba yararangiye bagaruka mu miryango yabo.

Kugeza ubu, ngo usanga bakora ibishoboka byose byo gutoteza uwo mugore Mukashema Marie Jeannette bamushinja amarozi ariko ngo bikaba ku ruhande rumwe ari ukugabanura uburemere bw’icyaha bamukoreye cyo kwica umugabo we ndetse no kugira ngo ate umutwe ave muri iyo sambu umugabo we yari yaraguze mu bikingi by’abo amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma bayisubirane.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka