Nyamasheke: Abamotari biyemeje kurwanya amakosa kandi bakabungabunga umutekano

Abamotari bo mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko bagiye kurushaho kurwanya amakosa aranga bamwe na bamwe mu muhanda kandi bakarushaho kubungabunga umutekano kugira ngo akazi kabo gakorwe neza, bityo na bo biteze imbere.

Ibi byagaragajwe n’abamotari bagera kuri 70 bakorera mu matsinda ya Tyazo na Kirambo, ubwo ku wa Gatanu tariki ya 17/01/2014 bari mu nama yabahuje n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Superintendant Jules Rutayisire.

Iyi nama yari igamije gushishikariza abamotari kurwanya amakosa n’ibyaha bamwe muri bo bakorera mu muhanda ndetse no kurwanya akajagari ka bamwe bakoresha umuhanda kandi nta byangombwa bafite, hakiyongeraho kugira ubushishozi mu kazi kabo babungabunga umutekano kandi bakagira uruhare mu kurwanya abanyabyaha, dore ko benshi mu bakora ibyaha bihungabanya umutekano ngo bakunze kwifashisha abamotari.

Abamotari bo mu karere ka Nyamasheke bafatiye hamwe ingamba zo kurwanya akajagari no kubungabunga umutekano.
Abamotari bo mu karere ka Nyamasheke bafatiye hamwe ingamba zo kurwanya akajagari no kubungabunga umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Superintendant Jules Rutayisire yasabye ko aba bamotari bakwiriye kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakambara ibibaranga n’ibibarinda kandi bakagira ubushishozi mu kazi kabo kugira badatwara abahungabanya umutekano w’igihugu.

Supt. Rutayisire yagiriye inama abamotari y’uko bakwiriye kwirinda ikintu cyose cyatuma bagira impanuka kuko bidindiza iterambere bifuzaga kugeraho kandi abasaba no kurwanya amakosa ngo kuko iyo baciwe amafaranga y’ibihano na bwo bituma intego z’iterambere bari bafite zitagerwaho uko bikwiye.

Muri rusange iyi nama yafashe ingamba zitandukanye ku bibazo byarebaga abamotari, by’umwihariko abakorera muri aya matsinda ya Tyazo na Kirambo, hombi mu murenge wa Kanjongo.

Ibibazo byari byiganjemo iby’akajagari ndetse ngo hakaba bamwe wasangaga batwara moto badafite ibyangombwa byo gutwara abagenzi ariko hakaba hafashwe ingamba z’uko bene abo badafite ibyangombwa byuzuye baba bahagaritse moto zabo bakabanza gushaka ibyangombwa byuzuye.

Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Supt. Jules Rutayisire (iburyo) asaba abamotari kwirinda ibyaha kandi bakabungabunga umutekano.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Supt. Jules Rutayisire (iburyo) asaba abamotari kwirinda ibyaha kandi bakabungabunga umutekano.

Abamotari bakorera muri aya matsinda bishimiye iyi nama bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi ngo kuko yatumye ibibazo bari bafite bikemuka.

Kadende Damascene ukorera kuri Site ya Kirambo yabwiye Kigali Today ko kuba iyi nama ifatiwemo umwanzuro wo kurwanya akajagari, bigiye gutuma abamotari bakora akazi kabo neza kuko abasigara mu muhanda ari abujuje ibyangombwa.

Rizinde Anicet w’imyaka 48, akaba amaze imyaka 12 atwara moto kandi atarakora impanuka na we yagiriye inama bagenzi be b’abamotari y’uko bakwiriye kwitwararika mu kazi kabo bakajya bitonda kugira ngo badakora impanuka, bityo bakabasha kwiteza imbere kuko ari yo ntego yatumye bajya muri uyu mwuga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka