Nyamasheke: Abajura bibye ibikoresho muri Sosiyete y’Abashinwa bakomeretsa n’abazamu

Mu gicuku cy’ijoro rishyira itariki 07/01/2014, abajura bataramenyekana bateye ingando (chantier) ya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda wa kaburimbo mu karere ka Nyamasheke, biba ibikoresho birimo imashini isudira n’ikurura amazi ndetse bakomeretsa n’abazamu baharindaga.

Abo bajura bataramenyekana bateye mu ma saa sita z’igicuku maze abazamu bagerageje kubarwanya baraneshwa ku buryo bahakomerekeye, bakaba bavurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi kiri mu murenge wa Ruharambuga wo muri aka karere.

Mu byibwe kuri iyi ngando y’Abashinwa iherereye mu mudugudu wa Rwamahwa, akagari ka Kanazi mu murenge wa Ruharambuga harimo imashini isudira, imashini ikurura amazi, batiri 4 nini ndetse na mazutu.

Kugeza ubu ingano n’agaciro k’ibyibwe byose ntibiramenyekana.
Abo bajura kandi ngo batemye mu buryo budakabije abazamu babiri barindaga iyo ngando, ari bo Micomyiza Eric w’imyaka 22 y’amavuko watemwe mu mpanga ndetse na Bahinyuza Zakayo w’imyaka 32 watemwe mu kiganza.

Amakuru twakuye mu murenge wa Ruharambuga avuga ko hari umuzamu wo muri iyi sosiyete utari waharaye ku buryo na we ashobora gukekwa mu baba bagiye kwiba muri icyo kigo yarindaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga, Ndindayino Jean Claude yemereye Kigali Today ko abajura bibye muri iyi sosiyete y’Abashinwa kandi agatanga ubutumwa bw’uko iyi sosiyete ikwiriye gushaka abayicungira umutekano b’abanyamwuga kuko ikoresha abaturage basanzwe badafite n’ubumenyi bwo gucunga umutekano kandi rimwe na rimwe bakaba ari na bo bagira uruhare mu kwibisha ibyo barinda, nk’uko byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye byatambutse.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Ruharambuga yongera gusaba abaturage bakora muri iyi sosiyete y’Abashinwa kurushaho gushyigikira ubunyangamugayo barwanya abantu bose biba kuko ngo bangiza isura y’abo bakorana ndetse n’igihugu muri rusange.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyamasheke zatangiye iperereza kugira ngo zibashe guta muri yombi ababa bagize uruhare muri ubu bujura bw’ibikoresho byo muri Sosiyete y’Abashinwa “China Road and Bridge Corporation”, kandi ngo hari icyizere cy’uko ababikoze bazatabwa muri yombi, nk’uko amakuru Kigali Today ikesha inzego z’umutekano mu karere ka Nyamasheke abivuga.

Inzego z’umutekano muri aka karere zisaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ngo kuko mu mpamvu zatumye abo bajura batahise batabwa muri yombi, harimo n’uko amakuru yatanzwe atinze, abajura bamaze kugenda.

Si ubwa mbere muri iyi sosiyete hibwe ibikoresho bitandukanye kuko no mu bihe bitandukanye by’umwaka ushize, hakunze kugaragara ubujura bw’ibikoresho muri iyi sosiyete ndetse hakaba haragiye hatarurwa ibikoresho byo mu bwoko bunyuranye byabaga byibwemo, ari na ko hakomezaga gukazwa ingamba zo gukumira ubwo bujura.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka