Nyamasheke: Abahoze ari inzererezi barasaba urubyiruko kutirukira i Kigali

Abahoze ari inzererezi mu mujyi wa Kigali batuye mu karere ka Nyamasheke baravuga ko ubuzima bwo mu muhanda babagamo ari bubi cyane kandi bugoye, burangwa n’inzara, guhangayika no kutagira icyerecyezo ku buryo abareba kure badakwiye kubwirukira.

Umwana w’imyaka 14 utemeye gutangazwa amazina yabwiye Kigali Today ko yigeze aba mu mujyi wa Kigali akahagirira ubuzima bubi cyane ku buryo hari ubwo abyibuka akumva atifuza no kuzongera gukandagizayo ikirenge kuko ngo yagiyeyo yibwira ko ababayo bibera muri paradizo akaza gusanga ari mu bibazo bikomeye.

Yabwiye Kigali Today ko yagiyeyo ajyanywe na se umubyara wababwiraga ko akorerayo ariko umwana yagerayo agasanga ise ari umusinzi utagira umurimo nyawo akora, inzara ikamurya kugera ubwo yisanze akwiye gushakira amaramuko mu kwibera mu muhanda.

Yagize ati “Nabaga mu muhanda, tukarara muri ruhurura imvura yagwa ikatunyagira, nkarya nasabye abagira neza, naba naburaniwe nkacunga abarebye hirya nkabiba utwabo nkabona amaramuko. Ubwo ariko iyo badufataga baradukubitaga cyane. Mbese narahababariye, sinasubira i Kigali.”

Uwitwa Gatera we ngo yagiye i Kigali ajyanwe na mubyara we, ariko bageze i Kigali uyu mubyara we abona abamuhaye akazi bamutwara muri Kenya. Ngo yatangiye ubuzima yita inzira y’umusaraba wo kuba mu muhanda we n’undi mwana bamenyanye bakabana kugeza ubwo polisi yamutwaye i Gikondo, bakahamuvana bamugarura iwabo aho yakomotse.

Ngo yari yarabuze uko yagaruka iwabo kuko yagiraga isoni zo kugaruka amara masa kandi yaragiye asize bagenzi be avuga ko agiye mu mujyi. Ubu ngo agira inama bagenzi be zo kutishora mu buzima bubi yabayemo ngo kuko hari ubwo yifuje gutaha akabura uko ataha.

Agira ati “Namaze kugera i Kigali ndebye ubuzima mbayeho mbura na tike yansubiza kwa nyogokuru aho nabaga mbere.” Uyu mwana asaba bagenzi be guhaguruka bagakora aho kwibwira ko muri Kigali ariho hari ubuzima bworoshye cyangwa bw’umunezero gusa.

Umuyobozi w’akerere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine , avuga ko hari politiki iri gushyirwa mu bikorwa izafasha urubyiruko kubona icyo rukora kandi cyinjiza amafaranga mu karere ka Nyamasheke, bityo ngo ikazabuza benshi mu rubyiruko kwirukira mu mijyi nka Kigali.

Ibi ngo birimo guhimba akazi gashya no kureshya abashoramari, ndetse no kwiga imyuga izatuma biteza imbere ku buryo mu minsi ya vuba nta mwana uzongera kwifuza kujya i Kigali kubera yabuze akazi cyangwa yibwira ko ariho hari ubuzima bwiza.

Aba abana bagera kuri 15 baratangaza ibi nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri bakuwe mu mujyi wa Kigali bakagarurwa iwabo muri Nyamasheke, aho bari kwitabwaho.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka