Nyamasheke: Abagize urwego rushya rwa Dasso basabwe kuzatandukana n’abo basimbuye
Abagize urwego rushya ruzaba rushinzwe gucunga umutekano basabwe kuzaba inyangamugayo no kuzaba ijisho rya rubanda mu kazi kabo, bagatandukana n’urwego basimbuye rwari rutangiye gutakaza icyizere mu baturage.
Mu muhango wo kurahiza abasore n’inkumi basaga 46 bavuye mu mahugurwa yo gucunga umutekano ku rwego rwa Dasso, kuri uyu wa gatanu tariki 5/9/2014, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yabasabye kuba indakemwa mu kazi kabo bakihatira kugira izina abanyarwanda biyumvamo bavana amasomo ku mateka y’ababanjirije bari bazwi nka local defences.

Umuyobozi w’akarere , Habyarimana Jean Baptiste, yabibukije inshingano zabo zirimo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, abibutsa ko byose bijyana no gushyira mu gaciro bikarangwa n’ubunyangamugayo, kugira ibanga ry’akazi, kumvira, kugira umurava no guharanira ubusugire bw’umutekano w’igihugu.
Yagize ati “abaturage babitezeho byinshi, barifuza ko babona indi shusho itandukanye n’iyo bari bazi kuri ba local defences, muribuka ubwo bari bafite imbunda ibyo bakoze, ntimuzivange mu bitabareba mugomba kubigaragaza mu kazi kanyu muharanira ubusugire bw’igihugu, umurava murangwa n’ubudakemwa mu mico n’imyifatire muri sosiyete mugiye gukorera.”
Uwari uhagarariye abandi muri Dasso muri uyu muhango yavuze ko bazi neza inshingano zibategereje kandi ko bazaharanira kwihesha agaciro bishingikirije amasomo babonye n’inama z’abayobozi bazaba bari kumwe, ku buryo abaturage bakwiye kubagirira icyizere ahubwo bakazabafasha kurangiza neza inshingano zikomeye bagiye gukora.
Agira ati “twizeye ubufasha bw’abo tuzakorana, tuje dushaka gukora akazi kacu uko bikwiye kandi tuzaharanira kwihesha agaciro no kugahesha umwuga wacu wo gucunga umutekano, ntabwo tuzabatetereza.”
Nyuma yo kurahirira kuzakora aka kazi neza bisunze amategeko yo mu Rwanda, abagize urwego rwa Dasso bajyanwe aho bagomba kuzakorera mu mirenge itandukanye bamwe basigara ku cyicaro cy’akarere aho bagombaga kuzakorera umunsi ku munsi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo wizewe ugahammbwa inshingano nkizi zo kurwego rwigihugu cyane cyane zo kurinda umutekano , ni inshingano zikomeye kandi uba ugomba guha agaciro kuko nigihugu kiba kikwiziye , icyo kizere ntukagice kuruhande
aba baratojwe neza tubitezeho umusaruro kandi naho batangiye gukora biragaragara ko bari kwitwara neza.
gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo bigomba kuba mu nshingano zabo maze tukarushaho kubaho mu mahoro