Nyamagabe: yamenye ko umugabo amuca inyuma ariyahura

Umudamu witwa Musabyimana Margarita arwariye mu kigonderabuzima cya Ngara mu murenge wa Mbazi, akarere ka Nyamagabe nyuma yo gushaka kwiyahura kubera ko umugabo we yamuciye inyuma.

Musabyimana w’imyaka 30 watahuwe tariki 11/12/2011 n’abaturanyi be nyuma yo kunywa umuti wica udukoko tuba mu ma kawa. Ngo yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma yo kumenya ko uwo bashakanye witwa Bizimana Vincent aryamana n’undi mugore witwa Agnes.

Umuturanyi w’uyu muryango akaba ari na we urwaje Musabyimana, Mukabacondo Margarita, yavuze ko yagiye kubona akabona umwana aje yiruka avuga ko nyina apfuye. Ahageze yasanze yankweye ibinini batera mu ikawa byitwa “Simakombe”, ahita atabaza abandi bihutira kumugeza kwa muganga.

Musabyimana Margarita amaze kubyarana inshuro 4 na Bizimana Vincent.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka