Nyamagabe: Umushoferi afungiwe kuri sitasiyo ya Gasaka akurikiranyweho gutwara magendu
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka iri mu mujyi wa Nyamagabe hafungiye umushoferi witwa Nkundimana Aloys w’imyaka 28 akurikiranyweho gutwara forode amakarito y’amata y’ifu 40 yo mu bwoko bwa NAN adafite ibyangombwa byerekana ko yasorewe.
Nkundimana wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso avuga ko yapakiye imbaho azivana aho zari ziri yagera mu nzira akajya gukaraba no guhindura imyenda, akibaza niba shebuja ariwe washyizemo ayo mata y’ifu icyo gihe kuko yagarutse shebuja ari kumutonganya ko yatinze akinjira mu modoka agatwara.
Ati “Boss yampaye umuzigo w’imbaho maze kuwupakira njyera mu nzira njya mu rugo ndakaraba, muri kwa kuruhuka kwanjye no gukaraba niba boss ariwe washyizemo ibindi nasanzemo, ndaza nsanga harimo udukarito n’udufuka, nyuma aho Rwanda Revenue (ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro) idufatiye nibwo naje kumva ngo ni amata arimo”.

Ntawanguwe Alphonse utuye mu karere ka Nyamasheke ahitwa mu Gisakura uyu mushoferi avuga ko ariwe shebuja yamwihakanye avuga ko imodoka atari iye ndetse n’iyo mizigo atari iye ahubwo bari bamugiriye neza bakamutwara (bamuhaye lift).
Ubwo twamusangaga kuri sitasiyo ya Polisi ariko we adafunze ananyuzamo akinjira muri iyo modoka yafatiwemo forode imbere yagize ati “Njyewe kuba ndi hano nahaje mu modoka bampaye lift gutya bisanzwe. Imodoka si iyanjye, imbaho si izanjye, ndi hano gutya bisanzwe nagombye no kuba nanagiye”.
N’ubwo Ntawanguwe yihakana imodoka ariko, nyiri izi mbaho witwa Nsengiyumva Tomini avuga ko iyi modoka ari iye amaze nk’imyaka ibiri ayikodesha ngo atwaremo imbaho, akongeraho ko nijoro Ntawanguwe yajyanye n’undi muntu bavuga ngo bagiye gushyiraho ihema ngo batwikire bishoboka ko aribwo aya mata yashyizweho.

“Imbaho twazipakiriye Ruharambuga turaza tugeze Kagano niho twasanze nyir’imodoka njye na Shoferi tujya kuruhuka kuko ijoro ryari rigeze hagati hari nka saa saba z’ijoro. Boss nibwo yajyanaga n’undi mutandiboyi bavuga ngo bagiye gushumika shitingi, ntekereza ko ari icyo gihe byagiriyeho ntabwo nzi igihe ariko nicyo gihe nta kindi,” Nsengiyumva.
Iyo forode yari igizwe n’amakarito 40 y’amata y’ifu yo mu bwoko bwa NAN ikarito imwe ikaba yarimo ibikombe by’amata 12, ikaba yafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu imodoka igisohoka muri pariki ya Nyungwe mu murenge wa Kitabi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiyeko Abantu Basobanukirwa Ububi Bwamajyendu Irimubimunga Ubukungu Bwigihugu
ariko se koko abatu bataramenya ububi bwa magendu bazi iki koko? magendu imunga igihugu kandi igihugu gihera kuri wowe uri kuyikora ni ukuvuga ngo uba uri kwimunga , tekereza buri wese akoze nkawe akikorera magendu, igihugu cyahita gisibikana kigahinduka ibihuru abantu ntibagire aho bivuriza ntibagire ni ikintu na kimwe bahurira nkabari mugihugu , banyarwanda duhindura imyumvire rwose magendu tugabanye