Nyamagabe: Inkeragutabara zemejwe kuba ku isonga mu ngamba zidasanzwe zo kubungabunga umutekano mu minsi mikuru

Akarere ka Nyamagabe kemeje ko guhera mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hazatangira kubahirizwa amabwiriza adasanzwe yo gucunga umutekano ngo hatagira umuturage n’umwe uzongera guhutazwa no kwamburwa utwe kandi ngo Inkeragutabara zikazaba ku isonga y’iyo gahunda kubera ubumenyi n’uubunararibonye zifite.

Nk’uko byemejwe n’inama y’umutekano y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuwa mbere tariki ya 16/12/2013, ngo Inkeragutabara ziraba zifashishwa mu gucunga no guhuza ibikorwa ku baturage bagomba kurara irondo, zikurikirane niba rikorwa uko bikwiriye kandi zinoze gahunda yo gutabara ku buryo bwihuse buri muturage wese igihe atabaje cyangwa atabarijwe.

Inkeragutabara za Nyamagabe ngo zigiye kwifashishwa cyane kubera ubumenyi n'uburaribonye mu kubumbatira umutekano.
Inkeragutabara za Nyamagabe ngo zigiye kwifashishwa cyane kubera ubumenyi n’uburaribonye mu kubumbatira umutekano.

Muri iyi y’umutekano abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagiye bagaragaza aho bageze bashyira mu bikorwa imyiteguro y’icyi cyemezo, bityo hafatwa umwanzuro ko imirenge yose igomba kuba yacyubahirije bitarenze icyumweru kimwe uretse imirenge imwe yasabye ko yahabwa ibyumweru bibiri.

Ngo zikoresheje ubumenyi n’ubunararibonye zifite mu gucunga umutekano, Inkeragutabara zizajya zireba niba koko amarondo yakozwe hirya no hino mu tugari twose ndetse zinafashe mu guhanahana amakuru n’izindi nzego. Ibi ngo bizatuma amarondo akorwa uko bikwiye bityo bikumire bimwe mu byaha bijya bigaragara nk’ubujura n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bikorwa n’abanyuze amarondo mu rihumye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yagize ati “Iyo umuturage yibwe ingurube ye cyangwa ihene imwe gusa tutabikumiriye cyangwa ngo tumufashe kubigaruza tuba tumusubije inyuma imyaka myinshi kuko iryo tungo rye rimwe aba yararikoreye igihe kirekire ndetse riba rishobora no kumubera imbarusto y’ibindi byiza byinshi.

Inzego z'umutekano n'abayobozi b'akarere bemeje ingamba nshya zo kubungabunga umutekano ngo Nyamagabe irangwemo umutekano useseuye. Aba ni umukuru wa polisi muri Nyamagabe Spt Mutemura Prudence, umukuru w'ingabo Col Kanimba Callixte, umuyobozi w'akarere Mugisha Philbert n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukunbgu Mukarwego Umuhoza Immaculee
Inzego z’umutekano n’abayobozi b’akarere bemeje ingamba nshya zo kubungabunga umutekano ngo Nyamagabe irangwemo umutekano useseuye. Aba ni umukuru wa polisi muri Nyamagabe Spt Mutemura Prudence, umukuru w’ingabo Col Kanimba Callixte, umuyobozi w’akarere Mugisha Philbert n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukunbgu Mukarwego Umuhoza Immaculee

Ntidukwiye rero kugira na kimwe turangarana mu mutungo w’umuturage twingeyeho n’umutekano w’ubuzima bwe muri rusange.”
Uretse gufasha mu gucunga niba amarondo akorwa uko bikwiye, Inkeragutabara ngo zizanifashishwa mu gucunga umutekano w’ibigo binyuranye nk’iby’amashuri, ibigo nderabuzima n’ahandi kuko bafite ubushobozi, ndetse ahenshi bikaba byaranatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Iyi nama y’umutekano yanafashe ingamba zo gukaza umutekano mu minsi mikuru iri imbere kuko usanga ibiwuhungabanya bikunze kwiyongera, hakaba hasabwe ko amarondo ashyirwamo ingufu ndetse akanafasha mu gutuma utubari twubahiriza amasaha yo gukora.

Muri iyi nama hagaragajwemo kandi ko umutekano wari wifashe neza mu kwezi k’Ugushyingo n’ibyawuhungabanyije bike ngo byarahagurukiwe, ibindi 17 byishyikirizwa ubugenzacyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, guhoza ku nkeke umwe mu bashakanye, gukubita umuntu bikamuviramo urupfu, kwica utabigambiriye, gukoresha amafaranga y’amahimbano no kwangiza ibidukikije.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka