Nyamagabe: indaya zarwaniye ku iriba zipfa umugabo
Mu gitondo cya tariki ya 30/01/2012, mu mujyi wa Nyamagabe ku kagega abaturage bavomaho amazi, indayi yarwanye na mugezi wayo bapfa umugabo bakizwa n’inkeragutabara.
Abobonye iyi mirwano iba bavuze ko byatangiye umwe atuka mugenzi we amubwira ko ashobora ku mugirira nabi natitondera umugabo we.
Abuba ni umushoferi w’igare “umunyonzi”, nawe iyi mirwano ijya gutangira yari hari. Yagize ati “ni ukuri byari biteye isoni kubona umuntu yambura undi imyenda akamusiga uko yakavutse! Gusa abandi bagore bahitaga biruka bagapfukaho ibitenge”.
Ubwo izi nkeragutabara z’abatwaraga zimaze kubakiza, abaturage batubwiye ko aba bagore batazi amazina yabo n’aho bacumbitse, gusa ngo babaziho gucuruza imibiri yabo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|