Nyamagabe: imirwano hagati y’abaje vuba mu mujyi n’abawusaziyemo
Mu gitondo cya tariki ya 17/01/2012, mu mujyi wa Nyamagabe hazindutse humvikana urusaku rw’abantu benshi. Uru rusaku rukaba rwatewe no guhangana hagati y’abantu baje gukorera vuba mu mujyi n’abawutinzemo.
Intandaro y’iyi ntambara yaturutse ku musore bitaga Kigingi uje vuba mu mujyi n’undi witwa Furaha Emmanuel we umaze igihe mu mujyi wa Nyamagabe. Kigingi ngo yatangiye aserereza Furaha ko baje bamusanga mu mujyi ariko akaba atarabasha no kuba yakwigurira urukweto.
Aho bari munsi y’isoko, abaje vuba mu mujyi batangira kujya ku ruhande rwa Kigingi abandi bajya ku ruhande rwa Furaha, maze imirwano irakomera. Gusa abaturage harimo n’abacururiza mu isoko babitambitse barabakiza.
Abagaragaye muri iyi mirwano, abenshi bakora akazi k’ubuzamu muri iri soko. Si umbwambere iyi mirwano ibayeho.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|