Nyamagabe: Ibiro 356 na boules 127 by’urumogi byatwitswe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bufatanyije n’inzego z’umutekano kuri uyu wa 16/10/2014 zatwitse ibiro 356,5 by’urumogi n’uduphunyika tw’urumogi 127 bakunze kwita boules kugirango ruteshwe agaciro abaturage bareke kurwishoramo.

Uru rumogi rwafatiwe mu mirenge itandukanye y’aka karere ka Nyamagabe, cyane cyane mu murenge wa Gasaka aho umujyi wa Nyamagabe uherereye, n’umurenge wa Kitabi uhana imbibi na parike y’igihugu ya Nyungwe ikunze kugaragaramo imirima y’urumogi.

Urumogi ibiro 356 n'uduphunyika 127 tw'urumogi byatwitswe.
Urumogi ibiro 356 n’uduphunyika 127 tw’urumogi byatwitswe.

Abaturage baribitabiriye iki gikorwa bishimiye itwikwa ry’uru rumogi kuko ari ikiyobwabwenge kandi kigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano w’abaturage n’uw’iguhu muri rusange rudasize ubuzima bwa banyiri ukurunywa.

Jeannette Nzamwita ni umubyeyi wari witabiriye iki gikorwa, yagize ati: “njyewe kubona ibi bintu babitwitse ndabyishimiye kuko byica abana, bakaba abasazi, ugasanga rwabishe basinze bakarwana ibi bintu ni byiza rwose n’undi wese bafata bajye babimwambura babitwike.”

Abayobozi b'akarere mu nzego zitandukanye bari birabiriye igikorwa cyo gutwika urumogi.
Abayobozi b’akarere mu nzego zitandukanye bari birabiriye igikorwa cyo gutwika urumogi.

Bamwe mu rubyiruko twaganiriye batubwiye ingaruka zo kunywa urumogi. James Kwizera yagize ati: “ibiyobyabwenge abantu babinyweye barasinda ugasanga barara biba ingo za rubanda, barica umutekano bararwana aho ariho hose”.

Twifuje kumenya ingamba ubuyobozi bw’akarere bufite mu gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge bimaze kuba byinshi muri aka karere.

Ibiro 356 n'uduphunyika 127 by'urumogi byatwitswe.
Ibiro 356 n’uduphunyika 127 by’urumogi byatwitswe.

Bwana Philbert Mugisha, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagize ati: “gusobanurira abaturage bose bakamenya ububi bw’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi, bakamenya ko rwica, ikindi kandi n’urwafashwe rugasenyerwa mu ruhame abaturage bakamenya ko bitemewe ari ukurucuruza ndetse no kurunywa.”

Abaturage by’umwihariko urubyiruko kuko ari rwo Rwanda rwejo, rwibukijwe ububi bw’ibiyobyabwenge, kwirinda kubyishoramo ndetse no gutanga amakuru kubo bakeka barucuruza n’ababa baruhinga nkuko byagarayeko hari abaruhinga mu ishyamba rya Nyungwe.

Abayobozi bari gutandukanya urumojyi ngo rutwikwe.
Abayobozi bari gutandukanya urumojyi ngo rutwikwe.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka