Nyamagabe: gufata ku ngufu biri ku isonga mu biteza umutekano muke

Ibyaha byo gufata ku ngufu biza ku mwanya wa mbere mu byaha byagaragaye mu karere ka Nyamagabe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nk’uko byagaragajwe mu nama yaguye y’umutekano mu karere ka Nyamagabe yabaye tariki 09/02/2012.

Mu kwezi kwa Mutarama 2012 hagaragaye ibyaha 4 byo gufata ku ngufu, ibyaha 8 gukubita no gukomeretsa, impfu zitunguranye 2, n’ibindi birimo gukoresha amafaranga y’amahimbano aho hafashwe amafaranga ibihumbi 120 mu karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, ari nawe wari uyoboye iyi nama, yongeye kunenga abanyamabanga nshingwabikorwa b’imerenge batajya batanga amakuru y’ibyaha biba byabereye mu mirenge bayobora.

Inzego z’umutekano muri aka karere nazo zashimangiye ko hari ibikorwa bijya bibera mu mirenge ntibabimenyeshwe bakajya kumva bakumva biravugwa mu nzego zibakuriye.

Basabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imerenge kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Muri rusange ibyaha byagaragaye muri aka karere ni 31.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka