Nyamagabe: bishe umuntu bamutwara ururimi

Umusaza Nsanzabaganwa Silvestre wari utuye mu kagari ka Bwenda umurenge wa Kibumbwe akarere ka Nyamagabe, mu ijoro rya tariki 08/01/2012, yivuganywe n’abagizi ba nabi bamukase ijosi bamutwara ururimi.

Polisi mu karere ka Nyamagabe imaze guta muri yombi abantu batandatu bakekwaho kuba bazi abishe uyu nyakwigendera. Mu bafashwe harimo abacuruza inzoga aho Nsanzabaganwa yari yiriwe inywera mbere y’uko yicwa mu ijoro ryo kuwa 8 rishyira kuwa 9 Mutarama 2012. Hanafashwe abasangiye na we ndetse n’abamuherekeje. Kugeza ubu bafungiye kuri station ya polisi mu murenge wa Kaduha.

Ababonye umurambo we bwa mbere mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, bavuze ko basanze bamuciye ijosi nta n’ururimi yari afite.

Inzego zishinzwe umutekano mu murenge wa Kibumbwe zivuga ko mu bakekwaho gukora aya mahono harimo uwitwa Kanamugire Emmanuel na Ntabahigimana Evariste, bafitanye isano na nyakwigendera, bari bamaze iminsi bavuga ko bazamwica kuko hari hashize igihe gito baburanye isambu akabatsinda. Kugeza aba uko ari babiri baracyashakishwa, bivugwa ko batorotse.

Nsanzabaganwa Silvestre yitabye Imana asize umugore umwe n’abana bane.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo bwicanyi noneho burandangije!! Ubwo se urwo rurimi bajyanye bazarumaza iki?

abanyrwanda tureke gupfa amasambu no kwihanira kuko iyo utsinzwe mu rubanza umuti si ukwica uwagutsinze ahubwo hari izindi nzira byacamo nK’ubujurire, gusubirishamo urubanza ingingo nshya n’ibindi aho gutwara ubuzima bw’umuntu.

Abafite iyo mitekerereze bisubireho kuko uko siko kwihesha agaciro umukuru w’igihugu ahora adusaba.

Nshimiye Kigalitoday itugerera aho tutabasha kwigerera kandi tukamenya ibyaho bitatugoye.

cris yanditse ku itariki ya: 10-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka