Nyamagabe: Bakurikiranyweho gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Bamwe mu bayobozi n’abanyeshuri b’Ikigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Kaduha (E.S. Kaduha), barimo umuyobozi w’ikigo, ushinzwe imyitwarire y’abanyenyeshuri n’umuyobozi w’abanyeshuri, bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho gutegura no gushishikariza abanyeshuri kwigaragambya ku mpamvu ngo zitaramenyekana neza bamagana umuyobozi mushya w’ikigo bahawe.

Ku wa 8 Kamena 2015 ahagana mu ma saa munani z’amanywa ni bwo abanyeshuri bo muri E.S. Kaduha, iherereye mu Murenge wa Kaduha, batangiye imyigaragambyo yo kwamagana umuyobozi w’ikigo mushya basaba kugumana umuyobozi wari uhasanzwe.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko basabwe gukora imyigaragambyo na bamwe mu bayobozi babo kugira ngo umuyobozi wabo Jean Evode Barigira ntiyimurirwe ku kindi kigo.

Umwe mu bayobozi b’abanyeshuri avuga ko ushinzwe imyitwarire mu kigo yasabye abanyeshuri bakuriye abandi gushishikariza abandi kwigaragambya bamagana umuyobozi mushya.

Agira ati “Yatubwiye ko umuderegiteri ugiye kuza, atazamenyerana na we nk’uko undi yari amenyeranye na we, ari yo mpamvu twashishikariza abana kwigaragambya, tukareba ko yaguma aha ngaha. Byakozwe ku wa mbere abana biyandika ku mashati yabo imvugo zitari nziza.”

Aimable Sibomana w’imyaka 22, uhagararariye abanyeshuri afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ariko akaba ahakana uruhare yagize muri icyo gikorwa.

Agira ati “Kuba ndi aha ngaha ntibisnhimishije kuko ku bwanjye numva nta ruhare nabigizemo, hari ibyo bavuga ko nagizemo uruhare ariko simbyemera kuko sinakwemera ikosa ntakoze.”

Ubwo iyi myigaragambyo yabaga, umuyobozi w’ikigo n’ushinzwe amasomo ntibari mu kigo aho bari bagiye kuzana amabaruwa abohereza ku bindi bigo bishya, ari na byo byabaye imbarutso y’iyi myigarambyo Polisi ngo igikoraho iperereza ikeka ko yaba yarateguwe n’abayobozi.

Alfred Sibwobwambere, ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, ahakana icyo cyaha abanyeshuri bamushinja bavuga ko yabasabye kwigaragambya.

Avuga ko ibyo abanyeshuri bavuga babeshya, ko hari igihe bagera imbere y’ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano kubera imyaka yabo babakanga bakavuga ibyo babonye. Agira ati “Ibyo bavuga ntabwo mbyemera ni n’ubwa mbere mbyumvise.”

Polisi, yo ngo isanga atari imyitwarire myiza gushora abana mu bikorwa by’imyigaragambyo ku nyungu zawe kandi ko buri wese akwiye kubyamaganira kure.

Cheief Spt Hubert Gashagaza avuga ko bidakwiye ko bakoresha urubyiruko mu bikorwa bibi kandi igasaba urubyiruko kuba maso nturukemerere abarushora mu bikorwa bibi nk’uko umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepho Spt Hubert Gashagaza yabitangaje.

Yagize ati “Ni imyitwarire idakwiriye, buri kintu kigira amategeko akigenga, rero kwigaragambya uba wishe amategeko, kandi hari izindi nzira wacamo ugakemura ikibazo ufite. ntabwo kuba bakuvanye ku buyobozi, ugomba gushora abantu mu myigaragambyo kugira ngo bagushyigikire.”

Umwuka kuri ubu, muri icyo kigo ngo wifashe neza, ibikorwa byose biri gukorwa nk’uko bisanzwe.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka