Nyamagabe: Babiri bakurikiranyweho guha umupolisi ruswa
Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagabe, hafungiwe abagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cyo guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 97, kugira ngo afungure umugore ufungiye kuri sitasiyo ya polisi kubera urumogi rungana n’ibiro bitanu yafatanywe tariki 27/11/2014.
Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2014, ahagana mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba Jean de Dieu Sindabimenya yafashwe arimo aha umupolisi ruswa nyuma yo kumwingingira kuri telefoni kenshi ngo amubabarire arekure mushiki we Alphonsine Bamurange ufungiwe urumogi yafatanywe.

Twaganiriye na Jean de Dieu sindabimenya, arahakana ko atari ruswa ahubwo ko yashakaga kuganira n’umuyobozi wa polisi yifuza ko, yamufasha kwita kuri mushikiwe mu byo azajya akenera byose.
Yagize ati “ubwo nzanye amafaranga ngo ajye afasha umwana kugirango yekugira ikibazo, barayamfatana baravugango narinyazanye nka ruswa kandi ntabwo ari ruswa narinzanye, narinje kuyabitsa kugira ngo, hajye havamo ibifasha uno mwana.”

Mugenzi we Innocent Bucyabucyata nawe ahakana avugako we icyo yakoze kwari ukurangira umuyobozi w’umupolisi wamufasha.
Yagize ati “Uyu abikuza sinarinzi umubare, njyewe naramubwiye nti ugende amafaranga barayandika, noneho nahaje nyuma kubera ko yambwiraga ko ubwo murangiye arajya kungurira icupa, mbonye yatinze ndaza rero nsanga amafaranga yayatanze.”
Kuruhande rwa polisi rwo ntirushidikanya iki cyaha cya ruswa aba bagabo bakurikiranyweho kuko ibimenyetso byose bibafata gusa baracyari mu igenzura, nkuko umuvugizi wa polisi w’intara y’amajyepho Superintend Hubert Gashagaza yabiyangaje.
Yagize ati: “umunyacyaha ntiyemerako yatanze ruswa kugirango adakurikiranwaho icyaha, ariko ibimenyetso birahari birigukurikiranwa n’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha.”
Aba bagabo, urukiko rw’isumbuye rwa Nyamagabe ruramutse rubahamije icyaha, bazahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi. Muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, polisi irasaba abantu kuyirinda cyane cyane birinda kugusha abapolisi mu mutego wa ruswa.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gutsindwa kwa ROSPORT byaturambiye tuyivuyeho