Nyamagabe: ari mu maboko ya polise azira kunyereza miliyoni 1,5 muri MTN

Umugore witwa Mugorutuje Jeannette wakoraga mu ishami rya MTN mu karere ka Nyamagabe, afungiye kuri station ya polise Gasaka guhera tariki 10/02/2012, akurikiranyweho kunyereza amafaranga miliyoni imwe n’igice.

Umwe mu bo bakorana utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko Jeannette abamukuriye baje kumukorera igenzura ry’amafaranga ku bintu bya MTN yacuruzaga basanga habura amafaranga angana na miliyoni imwe n’igice.

Abajijwe aho ayo mafaranga yagiye avuga ko atabizi, icyakora ngo hari abantu bigeze kumutera ari n’injoro ngo wasanga aribo bayatwaye.

Abajijwe uko agomba kuyishyura, yavuze ko nta bushobozi afite ngo keretse gukora ayishyura. Abakozi ba MTN bamubariye basanga azayishyura mu mezi 21 nta mushahara abona, basanga bitashoboka bahitamo kumugeza kuri polisi.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, twagerageje kuvugana n’uwari umukuriye, Kayigamba Alice ari nawe uhagarariye isosiyete ya MTN mu ntara y’Amajyepfo ntiyabasha gufata telephone ye igendanwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka