Nyamagabe: Abantu bane batawe muri yombi nyuma y’uko akagari kibwe ibendera

Abantu bane bari mu maboko ya polisi y’igihugu kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka, bakekwaho kuba inyuma y’ubujura bw’ibendera ry’igihugu ryibwe ku biro by’akagari ka Bwama mu murenge wa Kamegeri mu ijoro rya tariki 25/05/2014 mu masaha ya saa yine.

Abo bantu bivugwa ko baje bagakubita local defense force wari uraririye aka kagari maze bagatwara, kugeza ubwo twandika iyi nkuru rikaba ritaraboneka. Aba bagabo kandi bacumbikiwe hamwe n’uyu local defense mu gihe iperereza rikomeje kuri icyi cyaha.

Twagerageje kuvugana n’aba bakekwaho kuba inyuma y’uku kubura kw’ibendera ry’igihugu aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka ariko ntibyadukundiye ko tubonana nabo kuko polisi ikiri mu iperereza ry’ibanze.

Kuri uyu wa mbere tariki 26/05/2014 kandi inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere bahise bajya gukorana inama n’abaturage bo muri aka kagari ka Bwama. Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka