Nyamagabe: abantu 4 bari mu maboko ya polisi kubera gucuruza urumogi
Abagobo babiri n’abagore babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, bakurikirankweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bigizwe n’urumogi rusaga ibiro 43.
Aba bose uko ari bane bafatiwe mu gasantire ka Gasarenda mu murenge wa Tare mu gitondo cyo cya tariki 27/12/2011, ubwo polisi yazindukiraga mu mukwabo.
Uretse Harorimana Habibu w’imyaka 27 wiyemerera icyi cyaha akanagisabira imbabazi, abandi bose bavuga ko badacuruza urumogi, ahubwo ko bagiye barubitswa n’abarucuruza bakarufatanwa mu gihe cy’umukwabo.
Harorimana Habibu avuga ko ibi bikorwa abimazemo amezi atandatu. Avuga ko urumogi acuruza yaruzanirwaga na Mushi Havuga arukuye i Cyangugu, nawe agahita aruha Ngiruwonsanga akajya kurucuruza i Kigali.
Akomeza avuga ko ikiro kimwe cy’urumogi akirangura amafaranga ibihumbi 16, akungukaho amafaranga 1500. Harorimana Habibu afunganywe na Ntihabose Silvestre, Nyiragasimba Joyce na Nakure.
Aba bantu bafashwe nyuma y’igihe gito polisi ya Nyamagabe itaye muri yombi abantu 15 bacuruza ibiyobyabwenjye bizwi ku nzoga y’ibikwangari n’abakinnyi b’urusimbi.
Polisi y’aka karere ivuga ko nta nta rimwe izihanganira abantu bakora ibinyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|